umu amakuru- APR FC yahaye abafana bayo ibyishimo bya Noheli n’Ubunani itsinda Rayon Sports ibitego 2,Ubuyobozi bw’iyi kipe busaba imbabazi abafana | Umusingi

APR FC yahaye abafana bayo ibyishimo bya Noheli n’Ubunani itsinda Rayon Sports ibitego 2,Ubuyobozi bw’iyi kipe busaba imbabazi abafana

Please enter banners and links.

Kuri Stade Nkuru y’u Rwanda, Amahoro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 umukino wa nyuma w’ikiciro cya mbere cya Shampiyona ya 2019-2020 APR FC yatsinze mukeba wayo Rayon sports ibitego  2-0. 

APR FC  yahaye abafana bayo ibyishimo bya Noheli n’Ubunani nyuma yo kubatsindira mukeba wabo Rayon Sports aho byagaragaye ko APR iri ku rwego rwo hejuru cyane kurusha Rayon Sports kuko APR yahawe ikarita itukura basigara mu kibuga ari abakinnyi 10 ariko iranga iratsinda. Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo no mu mikino yo kwishyura kuko bigishoboka ko Rayon Sports yakongera gutwara Shampiyona nk’uko yabikoze mu mwaka ushize w’imikino.

Ati “Mwatubaye hafi imikino 15 ishize ni iby’agaciro, ndabasaba ko mutuba hafi indi mikino 15 isigaye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye by’ikipe. Twatakaje umukino ariko ntitwatakaje Shampiyona, mureke dukorere hamwe, byose birashoboka.’’

Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong, na we yasabye imbabazi abafana bitewe n’umusaruro we na bagenzi be batanze kuri uyu mukino batsinzwemo na APR FC, abizeza kugaruka mu nzira zo gutsinda vuba bidatinze.

APR FC

Rayon Sports FC

Abatoza ba Rayon Sports

Abakinnyi ba APR bishimira igitego bari batsinze

Ati ‘’Nkanguwe n’agahinda ndetse ndababaye. Birashoboka uko twitwaye ejo bidakwiye. Ku bihumbi byose by’abafana byari byaje kudushyigikira ejo hashize, turabakunda mwese kandi turizera ko mutazadutererana, mugakomeza gushyikira iyi kipe idasanzwe.’’

“Tuzakomeza guhangana kandi turizera ko tuzongera kwegukana igikombe uyu mwaka. Nta bafana nabonye bashyigikira ikipe yabo nk’aba Gikundiro. Turabakunda kandi tuzagaruka mu bihe byacu vuba! Ubururu hamwe kandi iteka ryose mu mitima yacu. Tugendere mu cyizere, atari ibyo tureba.’’

Wabaye umukino wa kabiri Rayon Sports yatakaje muri iyi mikino ibanza, nyuma y’uwa Sunrise FC yatsinzwe ku munsi wa gatanu wa Shampiyona.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 5 Mutarama 2019, yakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.

 

2,463 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.