umu amakuru- Umuhanzi Sheebah Karungi yizihije isabukuru y’amavuko avuga imyaka abantu baratangara ndetse nyina bamwita umunyarwanda(Amafoto) | Umusingi

Umuhanzi Sheebah Karungi yizihije isabukuru y’amavuko avuga imyaka abantu baratangara ndetse nyina bamwita umunyarwanda(Amafoto)

Please enter banners and links.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uba mu gihugu cya Uganda yazihije umunsi mukuru w’amavuko ye avuga imyaka ye abantu baratangara kuko ubundi abakobwa cyangwa abagore batavuga imyaka yabo.

Sheebah abantu bavuze ko kuba yatinyutse kuvuga imyaka ye ko ari 30 n’ubwo yaba yabeshye wenda yaragabanijeho ko ashobora kuba ari umunyakuri.

Umwe mu bari mu birori bye byo kwizihiza isabukuru ye  utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubundi bakobwa cyangwa abagore ntibajya bavuga imyaka yabo ariko Sheebah kuba yavuze imyaka ye n’icyerekana ko ari umunyakuri bikaba bidutangaje”.

Uyu muhanzi kandi aherutse kugurira nyina umubyara umwambaro witwa Gomesi mu rurimi rw’ikigande ukaba ari umwambaro uhabwa agaciro cyane kuko mu muco waho kuwambara uba ugaragara nk’umugore w’icyubahiro ndetse uba wubashye umuco akaba aherutse kuwugirira nyina.

Sheebah yifotaranije ni nyina yambaye uwo mwambaro witwa Gomesi ariko na Sheebah yambaye ikanzu isa n’uwo mwambaro avuga ko cyera akiri umwana nyina buri uko yaguraga umwenda yamudodesherezagaho bityo nawe ubu aho amaze gukora akaba ashimira nyina kuba yaramureze neza akaba ari uwo ariwe ubu abikesha nyina ariyo mpamvu ashaka kumushimira amwibutsa ko cyera ibyo nyina yamukoreraga atabyibagiwe ahubwo yabahaye agaciro.

Sheebah amakuru avuga ko nyina ashobora kuba ari umunyarwanda nyuma yo kugaragara bari kumwe ubwo bifotozaga ndetse na mbere bikaba byarigeze kuvugwa ko uyu muhanzi wakoze izina muri Uganda no mu bihugu byinshi kubera indirimbo ze gukundwa kandi akaba azwiho nk’umukobwa uzi gukora kandi ushaka kwiteza imbere.

Nyina wa Sheebah bivugwa ko ari umunyarwanda

Uyu muhanzikazi akunda no kuza mu Rwanda kuhakorera ibitaramo akaba afite indirimbo nyinshi nka Kisasi kimu,Onkutudde,Binkolera yakoranye na The Ben wo mu Rwanda ariko ubu uba muri Amerika ,Waadawa yakoranye na Chosen Blood ,Farmer yakoranye na Yankee Benda n’izindi nyinshi.

Noella

2,137 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.