umu amakuru- Uganda yaguze izindi ndege 2 zo mu bwoko bwa Bombadier CRJ 900 zishobora guteza igihugu imbere vuba | Umusingi

Uganda yaguze izindi ndege 2 zo mu bwoko bwa Bombadier CRJ 900 zishobora guteza igihugu imbere vuba

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 7 Ukwakira 2019 igihugu cya Uganda cyaguze izindi ndege 2 zo mu bwoko bwa Bombadier CRJ 900 zikaba zageze mu gihugu.

Ubu igihugu cya Uganda kimaze kugeza indege 4 nkuko ubuyobozi bwabitangaje mu muhango wo kwakira izo ndege zigiye kujya zitwara abagenzi mu bihugu bitandukanye.

Izi ndege zaguzwe mu ruganda rwa Bombadier ruba muri Canada aho urwo ruganda rwifuza ko rugera mu bihugu bitandukanye bya Africa.

Minisitiri ushinzwe trasport niwe wagiye kwakira izo ndege ndetse akaba yazitembereyemo avuga ko ari nziza cyane ndetse Uganda ikaba ivuga ko igiye gukoresha izi ndege mu guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi cyane cyane muri esanse igiye gutangira gucukurwa muri Uganda.

Iyi Kampuni ya Uganda Airline yatangijwe n’uwahoze ari Perezida wa Uganda Idi Amin Dada mu mwaka wi 1976 ariko muri 2001 iza guhomba irafunga.

 

Mu kwezi kwa 8 2019 nibwo Uganda Airline yatangiye gutwara abagenzi ku nshuro ya mbere iva ku kibuga cya Entebbe yerekeza Nairobi kuva icyo gihe ikaba itwara abagenzi mu bihugu by’Africa bitandukanye.

Muhungu John-Kampala

4,627 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.