umu amakuru- Gen.Kale Kayihura wari ukomeye mu gisirikare cya Uganda agakurira na Polisi yasuwe mu ifamu ye aho asigaye aragira ihene | Umusingi

Gen.Kale Kayihura wari ukomeye mu gisirikare cya Uganda agakurira na Polisi yasuwe mu ifamu ye aho asigaye aragira ihene

Please enter banners and links.

Umusirikare Gen.Kale Kayihura wigeze kungiriza Gen.Fred Gisa Rwigema muri NRA igisirikare cya Museveni mu 1986 nkuko ibinyamakuru byo muri Uganda bibivuga ,ubu akaba yibereye mu ifamu aragiye ihene ze nyuma yo kugirana ibibazo na Museveni.

Gen.Kale Kayihura yakoze imirimo itandukanye ndetse akaba yaragiye mu mahugurwa ya gisirikare mu bihugu bitandukanye nka China ,Misiri na Amerika n’ibindi bitandukanye ndetse akaba yarabaye umuyobozi wa polisi igihe kinini ari naho yagiriye ibibazo byatumye ahagarikwa kuri ako kazi ndetse arafungwa.

Ofwono Opondo umuvugizi wa Leta akaba yaramusuye Kuwa 1 Ukwakira 2019 ahitwa Kashagama aho Kayihura afite ahine 400 aragiye ndetse Ofwono akaba yaravuze abinyujije ku mbugankoranyambaga ko yishimiye gusura Gen.Kale Kayihura ameze neza nta kibazo afite.

Ntago biramenyekana neza niba Gen.Kale Kayihura agihembwa nk’umusirikare wa UPDF kuko bimwe mu binyamakuru bivuga ko atunzwe n’ihene ze yorora.

Bamwe bagize ibyo bavuga ku mafoto ya Gen.Kale Kayihura aho bavuze ko kubera yakoraga akazi akabona amafaranga menshi muri polisi ariko nyuma y’igihe adakora no gufungwa akaba yarabaye nabi mbese bashatse kuvuga ko asa nuwakennye.

Uyu wamenya ko ari Gen.Kale Kayihura?

Gen.Kale Kayihura Leta ya Amerika nayo iherutse kumufatira ibihano we n’umuryango we aho yahagaritswe kutazongera kujya muri Amerika aho ashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu ariko bikaba bivugwa ko afitiye imitungo ndetse ishobora kuzafatwa.

Muhungu John-Kampala

2,689 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.