umu amakuru- Rtd Maj. Mudasiru wa RNC warasiwe muri Congo na bagenzi be 25 batangiye kuburanishwa | Umusingi

Rtd Maj. Mudasiru wa RNC warasiwe muri Congo na bagenzi be 25 batangiye kuburanishwa

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2019, abantu 25 Leta y’u Rwanda ivuga ko ari abo mu mutwe wa Rwanda National Congress (RNC)wa Kayumba Nyamwasa batangiye kuburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, barimo na Rtd. Maj Habib Mudasiru uherutse kurasirwa mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo ariko ntiyapfa.

Mudasiru yari umwe mu bakuriye umutwe w’inyeshyamba zirwanira muri Kivu y’Amajyepfo zitwa P5 bivugwa ko ari uwa Gen Kayumba Nyamwasa.

Iby’ifatwa rye byamenyekanye tariki 28, Kamena, 2019, icyo gihe yagaragaraga afite ibikomere ku kuguru, ndetse amakuru akavuga ko yafashwe akoherezwa mu Rwanda bagenzi be barimo uwitwa Cpt. SIBOMANA Charles bita Sibo bakaba barahasize ubuzima.

 Rtd. Maj Habib Mudasiru akaba yazanywe mu rukiko afite abasirikare bamufashe mu ntugu kubera yarashwe ukuguru adashobora kugenda neza ndetse umutekano ukaba wari wakajijwe cyane ku rukiko.

Inkuru turacyayikurikirana

 

2,130 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.