umu amakuru- Isesengura:Ikibazo gituma amasezerano u Rwanda na Uganda basinye adashyirwa mu bikorwa ni Rene Rutagungira na Lt.Joel Mutabazi? | Umusingi

Isesengura:Ikibazo gituma amasezerano u Rwanda na Uganda basinye adashyirwa mu bikorwa ni Rene Rutagungira na Lt.Joel Mutabazi?

Please enter banners and links.

Nkuko mubizi Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru atandukanye cyane cyane amakuru ya politike ,amakuru asesenguye n’andi makuru atandukanye ikaba ariyo mpamvu twifuje gusesengura ikibazo cya Uganda n’uRwanda nyuma y’uko abantu ubu barimo kuvuga byinshi bitandukanye kuri icyo kibazo.

Mu isesengura ryacu twakoze nyuma y’uko Perezida Kagame w’uRwanda na Museveni wa Uganda basinye amasezerano y’ubwumvikane aherutse kubera muri Angola abantu bagatekereza ko ibibazo bya Uganda n’uRwanda birangiye ariko kugeza ubu tukaba tubona ahubwo bisa n’ibigoye cyane ko ibibazo bikemuka.

Amakuru aturuka mu bantu bizewe twaganiriye nabo ariko kubera impamvu zabo bwite badusabye ko amazina yabo agirwa ibanga batubwiye ko u Rwanda rwifuza ko Uganda irekura Rene Rutagungira ,uyu Perezida Kagame ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi I Gabiro muri Gatsibo yamuvuzeho cyane ko yafashwe agambaniwe azira ko yanze kujya mu Ishyaka rya Gen.Kayumba Nyamwasa RNC.

Ibinyamakuru byo muri Uganda ubwo Rene Rutagungira yafatwaga byanditse bivuga ko hari abapolisi n’abasirikare ba Uganda bafatanyaga mu gushimuta impunzi z’abanyarwanda muri Uganda ndetse havugwamo na Lt.Joel Mutabazi .

Rene Rutagungira

Lt.Joel Mutabazi ibumoso n’abashinjwa kumushimuta

Rene Rutagungira uri mu ruziga rutukura ajyanwa mu Rukiko n’abo ashinjwa gukorana nabo

Perezida Kagame yagiyeho Uganda guhura na Museveni ndetse iki kibazo cya Rene Rutagungira bakiganiraho ,Rene akaba yarafatanywe n’abapolisi bakuru barimo uwitwa Nixon Agasirwe n’abandi benshi ku buryo byazamutse bikagera kuri Gen.Kale Kayihura wari ukuriye Polisi ya Uganda nawe agafungwa.

Perezida Museveni wa Uganda ibumoso asuhuza Perezida Kagame w’uRwanda nyuma yo gusinya amasezerano y’ubwumvikane muri Angola

Uganda nayo iravuga ko u Rwanda rwavogereye Uganda ubwo Lt.Joel Mutabazi yashimutirwaga muri icyo gihugu akagarurwa mu Rwanda kandi yarahawe ubuhungiro bikaba byaratumye ishimi rishinzwe impunzi muri Uganda UNHCR zibaza ubuyobozi bwa Uganda niba badashoboye kurinda umutekano w’impunzi ndetse basaba ubusobanuro  kuri icyo kibazo.

Ni ukuvuga ngo Uganda irashaka impunzi zashimutiwe muri icyo gihugu ziri mu Rwanda n’uRwanda rugashaka ko Uganda irekura Abanyarwanda bafungiyeyo kugirango ibibazo bikemuke.

Abazi gusesengura politike basanga ikibazo cya Uganda n’uRwanda kigikomeza ndetse kizatinda gukemuka kubera ko bigoye kurekura Lt.Joel Mutabazi gusubira Uganda na Uganda ikavuga ko bigoye kurekura Rene Rutagungira ufungiwe muri Uganda.

2,852 total views, 13 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.