umu amakuru- Umukobwa wambitswe impeta n’Umunyamakuru Yves yahise akora ubukwe n’undi musore | Umusingi

Umukobwa wambitswe impeta n’Umunyamakuru Yves yahise akora ubukwe n’undi musore

Please enter banners and links.

Umukobwa wari uherutse kwambikwa impeta ihamya urukundo n’umunyamakuru wa Imvaho Nshya witwa Iyaremye Yves, yahise azezerana n’undi musore witwa Bernard, uyu munyamakuru akaba ashimangira ko ibyamubayeho byagizwemo uruhare n’imiryango.

Umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne bakunda kwita Cadeau, tariki 11 Gicurasi 2019 nibwo yasohokanye na Iyaremye Yves amutembereza ku mazi ku Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, umusore atera ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore undi nawe arabimwemerera.

Yves Iyaremye ufatanya akazi ko kuba ari umunyamakuru no kuba umukinnyi wa filime, guhuza ako kazi kombi byatumye hari ababanje gukeka ko iby’ayo mafoto atera ivi byaba ari filime bakinagaariko uyu munyamakuru ashimangira ko iby’urukundo rwabo byari bikomeye ndetse ko banateganyaga kuzabana nk’uko umukobwa yari yabimwemereye.

Mutimukeye yahise asezerana n’ undi musore

Tariki 27 Gicurasi 2019, nibwo Mutimukeye yahise asezerana imbere y’ amategeko n’undi musore witwa Bernard, ndetse tariki 31 Kanama 2019 nibwo Mutimukeye na Bernard bazasezerana imbere y’ Imana, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa izaba tariki 18 Kanama 2019. Hari bamwe mu bazi Mutimukeye batangarije Umubyeyi w’uyu mukobwa yamenye amakuru ko umukobwa we yambitswe impeta na Yves, akigamba ko uko bizagenda kose azabana n’undi musore bahoze bakundana witwa Bernard, kuko ngo ari we umuryango wamuhitiyemo.

Aha Musaza wa Mutimukeye uri iburyo, yari yaherekeje mushiki we kwerekanwa mu muryango wa Yves ariko umuryango w’umukobwa ubyivangamo ngo ashyingiranwe n’ndi musore

Aha ni mu minsi ishize ubwo Mutimukeye yashyikirizaga impano ababyeyi ba Yves, uyu musore yari yagiye kumwerekana mu muryango we

Umunyamakuru Yves Iyaremye yari yishimiye kubwirwa ’Yes’ na Mutimucyeye Joselyne nyamrara ibyo byishimo ntibyatinze

Iyaremye Yves nawe avuga ko gutandukana n’uyu mukobwa byatewe no kuba umuryango w’umukobwa utarishimiye urukundo rwabo, ugashaka ko umwana wabo yazabana n’undi musore umuryango we wamuhitiyemo. Uyu bagiye kubana ngo bigeze gukundana cyera bakiri mu ishuri.

 

 

1,868 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.