umu amakuru- Miss Mukangwije Rosine yambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 aho bamushinja ibyaha birenga 10, we avuga ko bahubutse | Umusingi

Miss Mukangwije Rosine yambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 aho bamushinja ibyaha birenga 10, we avuga ko bahubutse

Please enter banners and links.

Umukobwa witwa Mukangwije Rosine wambitswe ikamba rya Miss Elegancy 2018 yambuwe ikamba n’ubuyobozi bushinzwe gutegura iri rushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda aho bamushinja ibyaha birenga 10.

Mukangwije Rosine yambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 ku mpamvu z’uko ngo yataye ishuri, agasebya ubuyobozi ndetse ngo hari n’imyenda yatijwe atataruye. Clarisse Muhayimana uri mu bategura iri rushanwa, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwambura ikamba Miss Mukangwije Rosine bashingiye ku bintu byinshi yagiye akora mu bihe bitandukanye bitishimiwe n’abategura irushanwa. Mukangwije Rosene yabwiye INYARWANDA ko abamwambuye ikamba bahubutse.

Mu ibaruwa Inyarwanda.com dufitiye kopi Mukangwije Rosine yandikiwe asabwa gusuza ikamba yari yambaye, bamusabye kuritanga bitarenze tariki 23/06/2019. Baramushinja imyitwarire mibi n’imikoranire mibi nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2019. Muri iyi baruwa harimo n’ibintu birenga 10 bashingiyeho bamwambura ikamba. Ku mwanya wa mbere w’ibyo bamushinga, hariho kubahuka no gusubiza nabi abayobozi ba Miss and Mister Elegancy Rwanda. Bamushinja kandi kureka ishuri, kwihenura n’ubwibone n’ibindi bitandukanye.

Source:Inyarwanda.com

 

1,100 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.