umu amakuru- Hamenyekanye amayeri bamwe mu baturage bakoresha kugirango babaze ibibazo Perezida Kagame iyo yasuye Uturere,abayobozi babangira kujya kumurongo | Umusingi

Hamenyekanye amayeri bamwe mu baturage bakoresha kugirango babaze ibibazo Perezida Kagame iyo yasuye Uturere,abayobozi babangira kujya kumurongo

Please enter banners and links.

Perezida Kagame ejo yari mu Karere ka Rubavu aho yari yasuye abaturage baho, aho yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye asura ako Karere ari ugukemura ibibazo by’abaturage.

Ni mu ruzinduka rw’iminsi 3 yasuye Uturere dutandukanye nka Burera ,Musanze na Rubavu ariko akimara kuva I Rubavu bamwe mu baturage batubwiye ko baba bafite ibibazo byinshi bashaka kumubaza ariko abayobozi b’Inzego zibanze kubera ko ibibazo batakemuye baba bazi abaturage bafite ibibazo bitakemuwe bakora uko bashoboye bakababuza kujya kubaza.

Kuwa 10 Gicurasi 2019 ubwo Perezida Kagame yari mu Karere ka Rubavu bamwe mu baturage bafite ibibazo bikomeye babujijwe kujya kubibaza umwe muribo witwa Nyiransabimana Cecile yatangarije Ikinyamakuru Umusingi uburyo yabujijwe kujya kubaza ibibazo by’akarengane yakorewe ariko akoresha amayeri umwana we ajya ku murongo arabaza.

Nyiransabimana Cecile yagize ati “Kubera abayobozi b’inzego zose bazi ikibanzo cyacu bambajije kujya kubaza Perezida Kagame ariko umwana wanjye witwa  Ufitimana Eliya kubera ko we batamumenye yashoboye kujya kumurongo arabaza maze Perezida ikibazo agishinga Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert na Minisitiri w’ubutabera ariko Meya yabeshye Minisitiri ko ikibazo cyacu atakizi .

Kandi arakizi kuko umwana yamubwiye ko ari Akarere kabakodeshereje inzu yo kubamo bamaze kubirukana mu kigo cy’inzererezi .

Akarere ka guriye n’abana amakaye y’ishuri ubwo se Meya avuga gute ko atazi ikibazo cyacu?ahubwo bagiye bemera ko byabananiye bakareka Perezida akadukemurira ibibazo aho kubeshya abandi nabo batubuza kujya kwibariza kugirango Perezida atababaza bakarya indimi badafite icyo kumusubiza”.

Ufitimana Eliya umwana wa Nyiransabimana Cecile abaza Perezida Kagame ikibazo cyabo

Perezida Kagame asubiza ikibazo cya Ufitimana Eliya

Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert asubiza ibibazo byabajijwe Perezida Kagame

Inzu basohowemo umwana yabwiye Perezida ko bayitsindiye mu rukiko ariko bakaba batarayisubizwamo

Nyiransabimana Cecile n’abana be

Nyiransabimana Cecile na Nzabonimpa baje ku kinyamakuru Umusingi kuvuga Akarengane kabo

Nyiransabimana Cecile abayeho mu buzima bugoye nyuma yo gusohorwa mu nzu baguze n’umugabo we kuri Uzamushaka Prividance ubu wihishe ushaka gutoroka agasanga bene wabo baba hanze y’igihugu aribo bana ba Ntawumenyamunsi Marc ,akaba yihishe kubera iyo mitungo yagurishije hanyuma uwitwa Hagumimana Jules woherejwe nabo bantu baba hanze y’igihugu bamwe bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akayibakuramo abifashijwemo na Polisi nkuko umwana yabibwiye Perezida ndetse umugabo wa Nyiransabimana Cecile akaba afunze muri gereza kubera ibyaha yahimbiwe.

Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubutabera Evode Uwiziyimana tukaba twamubajije kuri icyo kibazo avuga ko kuwa mbere aribwo azatangira gukurikirana icyo kibazo.

Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert we twagerageje kumuvugisha ntibyadukundira ariko tumwoherereza ubutumwa bugufi ariko yanga kudusubiza kuko ntago ari ubwa mbere yanga kudusubiza kuri icyo kibazo.

Gitifu Uwajeneza Jeanette wayoboraga Umurenge wa Rugerero

Uzamushaka Providance arega Hagumimana Jules na Nzabonimpa arega Gitifu Uwajeneza Jeanette baregera Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase

Undi mutarage nawe wangiwe kujya kumurongo witwa Nzabonimpa Ilidephonse yaguze isambu na Uzamukosha Providance twababwiye haruguru wihishe I Kigali ariko uwitwa Hagumimana Jules umwana yavuze waje akabasohora mu nzu yitwaje Polisi kandi baraburanye bagatsinda nanone araza atambamira amafaranga Abashinwa bari bumvikanye na Nzabonimpa baguze hamwe mu kibanza yaguze na Uzamushaka barayamwima bayashyira kuri konte y’Umurenge wa Rugerero ariho umuyobozi wayoboraga uwo Murenge yayafashe ayaha Hagumimana Jules nta rukiko rumutegetse kuyatanga.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Rugerero witwa Uwajeneza Jeanette akaba ashinjwa kuba ari we ejo watumye abantu babuza Ilidephonse Nzabonimpa kujya kubaza ikibazo cye Perezida Kagame.

Uyu munsi nibwo Nzabonimpa yagize ati “Nagiye kubona mbona Gitifu Jeanette ari kundeba cyane aho nari mpagaze arangije aragenda mbona arimo kubwira abantu antungaho urutoki ba bantu baraje barangota bambuza kujya kubaza ikibazo cyanjye ku buryo bangose nkabura uko ninyeganyeza kugeza ubwo bandetse Perezida agiye”.

Iki kibazo kimaze imyaka myinshi guhera muri 2003 kugeza n’uyu munsi cyarananiranye ku buryo n’uwrego rw’Umuvunyi rwagiyeyo Umuvunyi mukuru aragerageza ndetse abantu babona ko agiye kugikemura ashyiraho atsinda ririmo inzego zose zishinzwe umutekano kandi zikomeye ariko biba ibyubusa kirananirana bityo bakaba bibaza niba ubu Minisitiri w’Ubutabera azagikemura.

Bamwe mu bafite ikibazo cyatewe na Uzamushaka Providance ubu wihishe kubera bene wabo bamugiriye inama babona ko imitungo yabo Leta ishobora kuyifatira bagira inama yo kwihisha bakamushakira ibyangombwa akabasangayo imitungo yabo igacungwa na Hagumimana Jules ariko kugeza ubu ntabyangombwa byemewe n’amategeko byo kubacungira imitungo kuko banyiri imitungo bagomba kumwandikira urwandiko rukanyura muri Ambasade y’uRwanda mu bihugu barimo ariko kubera ibyaha bashinjwa ntago bamusinyira ariy mpamvu abo yakuye mu mitungo baguze basaba ko afatwa agafungwa n’abandi babyihishe inyuma bagafatwa nabo.

Perezida Kagame iki kibazo cyo kubuzwa kw’abaturage kujya kubaza hari igihe abantu baketse ko yakimenye kuko hari igihe yajyaga avuga ngo mureke nabo bandi baze bityo abari babujijwe bakagira amahirwe yo kubaza.

Ikibazo cya Ilidephone Nzabonimpa na Nyiransabimana Cecile gisobanurwa neza na Uzamushaka Providance mu rwandiko yandikiye Perezidansi dufiteho kopi yarwo nkuko abisobanura asaba ko Nzabonimpa ahabwa amafaranga ye kuko yamugurishije mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse na Nyiransabimana Cecile nabo baguze mu buryo bwemewe n’amategeko .

Hari abandi Hagumimana Jules yajyaga gusohora mu nzu bakabura aho berekeza bagahitamo kumuha amafaranga bwa kabiri bityo bakaba basanga ari ubucuruzi burimo uburiganya Hagumimana Jules ashyigikiwemo na bene wabo baba hanze y’igihugu bahunze ndetse ndetse na ruswa ituma ikibazo kidakemuka. Inkuru iracyakomeza.

Gatera Stanley

 

3,487 total views, 1 views today

About author

Related Articles

5 Comments

  1. Derrick May 12, 2019 at 9:09 am

    Iki kinyamakuru ndagikunda pe!mufasha abaturage.gusa ikibazo ni uko nka ba ministers batabisoma ngo bumve ukuntu abaturage barenganywa.mbega isi abantu bakoze jenoside bakigira ibinani kubera ruswa.abayobozi barya ruswa bakarenganya abaturage barutwa n’imbeba zo mu nzu.

    • umusingi May 12, 2019 at 6:38 pm

      Barabisoma humura

  2. SoSo May 12, 2019 at 6:00 pm

    Birababaje,ikizere mfitiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame Ni uko ikibazo cyamugezeho kiba cyakemutse.Minisitiri w’ubutabera ntagire icyo yizera ku bayobozi b’akarere ka Rubavu,ndetse n’abacamanza ba Rubavu na bamwe bo mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze.Njye ndabizi neza bamunzwe na ruswa.Abaturage bahaburanira bararenganye.Njye sinabirota keretse mfite Ayo ma miriyoni Hagumimana Jures abaha bakagoreka amategeko.Ahubwo ubanza bagira ubudahangarwa muzakurikire Izo manza muzumirwa muzibanza impamvu badahanwa.Gusa Minisitiri w’ubutabera ndamwemera nzi neza ko ubwo ikibazo akizi Kandi akaba yabisabwe na Perezida kucyinjiramo azagikemura mu bubasha bwe.Uwo mudamu yihangane ahumure baguze mu buryo bwemewe n’amategeko bagomba rero guhabwa ibyabo.

  3. MATSIKO May 14, 2019 at 9:58 am

    Ariko kuki uyu Hagumina Jules adafatwa ngo akurikiranwe n’ubutabera habura iki?Ikindi uyu muhesha w’inkiko we Ubwo aracyakora iki?Umuntu uza gusohora undi mu nzu Kandi uwo asohora anwereka ko yatsinze?Ubwo se Ni umunyamwuga.Uyu akwiriye kwirukanwa rwose Minisitiri w’ubutabera ajye yirukana ibi bisambo birya Ruswa bakarenganya abaturage.

  4. MATSIKO May 14, 2019 at 10:01 am

    Ariko kuki uyu Hagumimana Jules adafatwa ngo akurikiranwe n’ubutabera habura iki?Ikindi uyu muhesha w’inkiko we Ubwo aracyakora iki?Umuntu uza gusohora undi mu nzu Kandi uwo asohora amwereka ko yatsinze?Ubwo se Ni umunyamwuga.Uyu akwiriye kwirukanwa rwose Minisitiri w’ubutabera ajye yirukana ibi bisambo birya Ruswa bikarenganya abaturage.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.