umu amakuru- Sheilah Gashumba avuga ko umusore urya ku bintu bye atazamucika kuko kubona umugabo bitoroshye | Umusingi

Sheilah Gashumba avuga ko umusore urya ku bintu bye atazamucika kuko kubona umugabo bitoroshye

Please enter banners and links.

Sheilah Gashumba n’umukobwa wa Gashumba Frank uzwi cyane muri Uganda ndetse inkuru benshi baheruka kumva n’igihe Frank Gashumba yakubitaga umukobwa we amuziza ko agendana n’udusore tudafatika.

Umukobwa we Sheilah Gashumba ub afite umusore bakundana urya ku bintu ndetse umushyiramo kashi ku buryo uyu mukobwa yaretse akazi yakoraga kuri NTV ubu akaba asigaye arya isente cyangwa amafaranga n’uwo musore bakundana.

Bamwe mu bafana ba Sheilah Gashumba bavuga ko urukundo akundamo umusore rurenze ku buryo buri kanya aba amupostinga aho amwita ngo God’s plan mbise ngo n’umugambi w’Imana aho bamwe mu nshuti ze batangiye kuvuga ko ameze nk’uwari yarihebye ko atazabona umugabo.

Tubibutse ko Sheilah Gashumba yakundanyeho n’umuhanzi witwa Fik Fameica mbere y’uko ahura na God’s plan ubu umushyiramo kashi birirwa barya muri hotel zitandukanye mu mujyi wa Kampala.

Uyu mukobwa aherutse kuvugwa nanone ubwo yari ahanganye n’umunyamakuru akaba producer MC Kat avuga ko bahuriye mu kabari amuha ibihumbi Magana abiri ndetse amwirataho ko we n’inshuti bajya mu kabari bakanywera Miliyoni 4 zose.Ubu Sheilah akaba yarafunguye iduka ricuruza imyenda nkuko muri iki gihe abakobwa basigaye bitwa Slay Queen basigaye bakora amaduka y’imyenda.

1,801 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.