Perezida wa Kenya Uhuru Kinyatta kuza kwe mu Rwanda akahava yerekeza muri Uganda arashaka kuba umuhuza hagati ya Museveni na Kagame?
— March 12, 2019
Please enter banners and links.

Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki 11 Werurwe 2019 Perezida wa Kenya Uhuru Kinyatta yaje mu Rwanda ndetse yakirwa I Gabiro na Perezida Kagame hanyuma yurira indege umujyana I Kampala muri Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Museveni.
Abakurikirana ibya politike hagati ya Uganda n’uRwanda nkuko hamaze iminsi abakuru b’ibihugu bashyamiranye umwe avuga ku kindi gihugu bakaba bibaza niba Perezida Uhuru wa Kenya ashaka kuba umuhuza wa Perezida Kagame na Perezida Museveni wa Uganda.
Hari amakuru avuga ko Kenya iri guhura n’ibihombo kubera umupaka wa Gatuna utakinyurwamo n’imodoka nini ndetse n’abamwe mu bafite imodoka bakaba baratinye gukoresha iyo mihanda bahitamo guparika kubera ibyo bibazo biri kuvugwa hagati y’ibihugu byombi bikaba birimo guteza ibihombo Kenya n’ubwo n’ibindi nabyo bihomba kubera ko Bus zagenda ku munsi zitakigenda zose kubera abantu bagabanutse.



Perezida wa Kenya Uhuru Kinyatta ari kumwe na Perezida w’uRwanda Paul Kagame



Perezida Uhuru wa Kenya ari kumwe na Perezida wa Uganda Museveni Yoweri Kaguta

Amakuru akaba avuga ko Perezida Uhuru akaba ashaka kumva aho ikibazo kiri kugirango abe yagerageza kumvikanisha impande zombi gikemuke kuko kibangamiye abaturage ndetse n’ibihugu bimwe birimo guhura n’ingaruka z’ibyo bibazo.
Ibyaganiriwe hagati y’Abaperezida bose uko yahuye nabo ntibiramenyekana byose ariko isesengura rikaba rivuga ko Uhuru ari uko Kenya iri kubihomberamo akaba ashaka kureba uburyo ikibazo cyakemuka ,ubuhahirane bugakomeza uko byari bisanzwe.
4,380 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply