umu amakuru- Uzamushaka Providance benewabo harimo abashinjwa Jenoside yakorwe Abatutsi bagiye kumutorokesha igihugu, abo yagurishije imitungo baramushakisha aho yihishe | Umusingi

Uzamushaka Providance benewabo harimo abashinjwa Jenoside yakorwe Abatutsi bagiye kumutorokesha igihugu, abo yagurishije imitungo baramushakisha aho yihishe

Please enter banners and links.

Bamwe mu baguze imitungo na Uzamushaka Providance irimo amazu n’imirima baramushakisha kugirango bamufate ashyikirizwe ubutabera bishyurwe amafaranga bamuhaye abagurisha iyo mitungo nyuma yo kumenya ko benewabo bahunze igihugu bashaka kumutorokesha.

Mu cyumweru gishize bamwe muri abo baturage barimo uwitwa Nyiransabimana Cecile na Ilidephone Nzabonimpa batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko barimo gukora ibishoboka byose kugirango bamenye aho Uzamushaka Providance yihishe kugirango abasubize amafaranga yabo bamuhaye bagura nawe inzu n’imirima.

Aba n’abandi benshi baguze imitungo itandukanye na Uzamushaka Providance wari warahawe uburenganzira n’Inkiko gucunga imitungo yo kwa Ntawumenyamunsi Mark witabye Imana n’umugore we agahunga igihugu ubwo yabazwaga abahungu be aho bari bashinjwa Jenoside nkuko bigaragara ko bamwe mu bahungu be bashinjwa ibya bya Jenoside.

Uyu mugore wa Ntawumenyumunsi Mark nawe akaba yaritabye Imana aguye mu mahanga ,amakuru akaba avuga ko uyu Uzamushaka Providance ubu uri mu bwihisho yabaga yabyumvikanyeho n’umuryango we uba hanze y’igihugu ko agurisha iyo mitungo ariko igitangaje n’uburyo bamaze kugurisha iyo mitungo n’amafaranga aba bamushakisha bakaba bavuga ko yayabohererezaga hanze iyo bari ,ubu iyo mitungo yari yaragurishijwe ikaba irimo kugurishwa bwa kabiri.

Bamwe mu muryango wa Ntawumenyumunsi Mark bakaba barahunze igihugu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakaba barahinduye amazina yabo.

Uzamushaka Providance uri mubwihisho ushaka gutorokeshwa na benewabo baba hanze y’igihugu kubera imitungo yagurishije akaba adashaka gusubiza iby’abandi

Umuvunyi Mukuru ari i Rubavu agezwaho akarengane ka Nzabonimpa Ilidephonse na Uzamushaka Providance

Uzamushaka Providance ageza akarengane ku Muvunyi Mukuru 

Abakurikirana amakuru yabo bavuga ko baje gushwana na Providance Uzamushaka ariko Urukiko rwaramaze kumweza nk’umuzungura bityo batangira kujya mu Nkiko kuregana nawe ko agurisha imitungo itari iye ndetse adafitiye uburenganzira.

Igitangaje ni uko Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yagiye mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage nkuko abikora n’ahandi agezwaho ikibazo na Uzamushaka Providance avuga ko ahohoterwa agafungwa azira imitungo yagurishije.

Kubera byari byaraciye mu Nkiko zitandukanye Umuvunyi yavuze ko kugirango abo bantu bashyireho ubacungira imitungo wemewe n’amategeko ari uko bose uko ari 8 bandika urwandiko rwemewe n’amategeko bose bakarusinyaho rukanyura muri Ambasade y’ibihugu barimo ikabyemeza uwo muntu bashaka ko abacungira imitungo akabona kwemerwa.

Ibyo ntibyakozwe ahubwo inzego zabirenzeho n’Inkiko zirabyirengagiza uwitwa Hagumimana Jules aba ariwe usimbura Uzamushaka Providance mu gucunga iyo mitungo mu buryo butemewe n’amategeko ndetse atangira gusohora mu nzu abaguze imitungo na Uzamushaka Providance ndetse indi ayigurisha bwa kabiri kandi atabyemerewe.

Nyiransabimana Cecile yari yarasohowe mu nzu na Jules Hagumimana ariko abinyujije mu Nkiko zirengagije ko Hagumimana yakabaye afite urwandiko (Procuration)yasinyweho n’abana ba Ntawumenyumunsi Mark bose ariko kubera ibyaha bikomeye bashinjwa ntibasinya kubera ko badashaka ko Leta imenya aho bihishe.

Nyiransabimana Cecile ahertse gutangariza Ikinyamakuru Umusingi ko bamenye amakuru ko abo bantu bahunze igihugu kubera ibyaha bikomeye harimo abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi babonye ko imitungo yabo Leta igiye kuyifatira indi ikishyurwa abo bangirije imitungo muri Jenoside bahitamo kumvikana na Providance Uzamushaka ko imanza azireka akandi asaba imbabazi akavuga ko impanza azivuyemo bityo bakamutorokesha akabasanga I Burayi iyo baba.

Nyiransabimana Cecile yagize ati “Amakuru turayafite ko bashaka kumutorokesha ahubwo turasaba ko inzego za Leta zidufasha ntagende atadusubije amafaranga yacu niba yarumvikanye na benewabo nibadusubize amafaranga yacu twaguze nawe inzu Miliyoni 10 .

Turasaba abazi aho ari ko baturangira mbere y’uko bamutorokesha kuko ngo niwo mugambi bafite kugirango imitungo yabo Leta itayifatira kandi indi n’ubu yaragurishijwe bwa kabiri kuko uwitwa Hagumimana Jules hari abo yasohoraga mu nzu baraguze na Providance bakongera bakamwishyura bwa kabiri kandi ntibyemewe biragaragara ko ari ubwesikoro afatanije n’abo bantu baba hanzi y’igihugu”.

Nzabonimpa Ilidephonse nawe yaguze isambu na Uzamushaka Providance aza kugurishaho kuri iyo sambu Abashinwa bubakaga umuhanda Rubavu Karongi nibo bahaguze ariko mu gihe bataramwishyura uwitwa Hagumimana Jules aritambika amafaranga Abashinwa bayaha Umurenge wa Rugerero wayoborwaga na Uwajeneza Jeanette wahaye amafaranga arenga Miliyoni 5 Hagumimana Jules nta rukiko rubimutegetse.

Aba bombi Nyiransabimana Cecile na Ilidephone Nzabonimpa barasaba buri muntu wese uzi aho Uzamushaka Providance aherereye ko yamenyesha inzego za Polisi akabanza agakemura ikibazo kubera u rwandiko yandikiye Umuvunyi mukuru avuga ko imanza yari afitanye n’umuryango we azivuyemo ndetse yabasabye imbabazi ariko ntavuge amafaranga yabo bamuhaye abagurisha iyo mitungo uburyo bazayabona. Nzabonimpa Ilidephone agira ati “Mu by’ukuri twararenganyijwe bikomeye amafaranga yacu twatanze tugura na Providance ntago twayaheba gutyo gusa kandi tuziko muri iki gihugu hari ubutabera turasaba na Perezida Kagame ko turenganurwa tugasubizwa ibyacu kuko ibintu byose uko bikorwa harimo akarengane .

Kuki twafungwaga ntabyaha twakoze niba hatarimo akarengane?ni uko babaga baziko bigiye kumenyekana ababiri inyuma bakamenyekana kuko bikurikiranywe neza basangamo inyandiko mpimbano n’ubwesikoro ndetse hari abafungwa benshi ariko kubera twe turi abaturage baraturenganya uko bishakiye ariko turasaba ko Uzamushaka Providance abanza akadusubiza ibyacu mbere yo kumuhungisha kuko twumva ko ariwo mugambi uhari ndetse ubu ahora yihishe”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Uzamushaka Providance uvugwa ko ubu ari mubwihisho ko yihishe koko ndetse no kumubaza impamvu yihisha no ku rwandiko yandikiye Umuvunyi mukuru dufiteho kopi avuga ko imanza yarimo n’umuryango we azivuyemo ndetse yasabye imbabazi ariko ntavuge ikibazo cy’abaturage bagera 8 bose bamuhaye amafaranga yabo uko bizagenda maze akatwitaba kuri Telephone ye igendanwa ariko ntavuge.

Umwe mu baturage I Rubavu utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “N’ikibazo cya ruswa aba bantu birazwi ko barenganijwe ahubwo twe twibaza niba koko ubutabera buhari kuko aba bantu bakabaye basubizwa ibyabo cyangwa bagasubizwa amafaranga yabo kuko baguze byemewe niba Inkiko zaremeje umuntu n’inzego zikamuha ibyangombwa aba baturage bakabaye batarenganywa bamburwa ibyabo kugeza ubwo basiragizwa mu Nkiko imyaka myinshi”.

Yakomeje avuga ko Hagumimana Jules yakabaye adafite uburenganzira bwo kugira icyo avuga atarahabwa Procuration isinyweho n/abana ba Ntawumenyumunsi Mark ariko umwe gusa niwe wamusinyiye ariko ibyo mu Nkiko birerengagizwa ,ikindi yakabaye atagurisha iyo mitungo kuko hari abantu tuzi baguze bwa kabiri ku buryo babigize ubucuruzi hazaza undi nawe nyuma ya Jules nawe abaguze nawe babasohore ubwo se ibyo n’ibiki?.

Baribaza impamvu ikibazo cyabo kidakemurwa kandi barandikiye inzego zose harimo na Perezidansi ariko bakaba barabuze ubafasha gukemura icyo kibazo n’Umuvunyi mukuru yarakigerageje ashyiraho n’itsinda rigizwe n’abantu bakomeye harimo n’inzego z’umutekano ariko biba ibyubusa n’ubu ikibazo cyanze gukemuka .Hagumimana Jules we twigeze kumubaza kuri icyo kibazo aho kudusubiza atangira kudutuka ndetse hari n’ubutumwa bugufi yohererezaga umunyamakuru amwigambaho duhitamo kutongera kumubaza kuri iki kibazo.

Gatera Stanley

1,387 total views, 55 views today

About author

Related Articles

2 Comments

  1. Munyakuri March 12, 2019 at 11:45 am

    Ubutabera bwo mu Rwanda nta wutabwibazaho.Ese ko RIB I Hari Kandi ko ishinzwe ibyaha nk’ibi Koko itegereje iki?Ese abacamanza bo bacanganyukisha abaturage kuriya bo bahanishwa iki?Ryari? Ubwo se gufata abo bescros barimo uwo Hagumimana Jules na Uzamushaka Providance bagashyikirizwa ubutabera bakisobanura ku byaha by’ubwescros no gukorana n’abahunze igihugu bamaze gukora amarorerwa yo kurimbura abo abaziranenge b’abatutsi muri jenoside byo bisaba iki? Rwose Ruswa iraha Aho bukera irateza ikindi kibazo kizagora let’s yacu gukemura.Ni bwo numva abantu bidegembya Kandi bakorana n’abajenosideri byongeye bahunze igihugu inzego zikumira ibyaha zigaceceka.Abashishoza barebe neza harimo Ruswa y’igikatu.Kuki se abo bajenosideri bahunze igihugu baba batari muri ya mitwe irwanya Leta?Koko ababishinzwe bakomeze barebere?

  2. verite March 12, 2019 at 7:09 pm

    Impamvu nta wuri gukurikirana harimo abayobozi na bamwe mu bacamanza babyihishe inyuma.Bamunzwe na ruswa.Abo no bo bangisha abaturage ubuyobozi.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.