umu amakuru- Akarengane :Musengamana Sudi n’abakozi be barafunzwe bahimbirwa ibyaha bazira isambu ivugwamo APADE. | Umusingi

Akarengane :Musengamana Sudi n’abakozi be barafunzwe bahimbirwa ibyaha bazira isambu ivugwamo APADE.

Please enter banners and links.

Umuturage witwa Musengamana Sudi amaze iminsi aza ku biro by’Ikinyamakuru Umusingi aho gikorera I Remera nyuma yo kumva ko aricyo kinyamakuru kivugira abaturage baba bagize akarengane kugirango kimufashe kumuvuganira akarengane yakorewe agafungwa ahimbiwe ibyaha azira ikibanza cye giherereye mu Mudugudu wa Iriba, AKagali ka Kagina ,Umurenge wa Kicukiro ,Akarere ka Kicukiro .

Musengamana Sudi afite icyangombwa cy’ubutaka cy’iyo sambu ifite nimero 101 ndetse afite icyangombwa cy’iyo sambu gisinyweho na Noteri wa Leta ndetse afite ibaruwa y’Umujyi wa Kigali imwemerera gukora ubusitani muri icyo kibanza cye ndetse iyo baruwa bakaba baramenyesheje Akarere mu mwaka wa 2015.

Musengamana Sudi afite ibibanza byinshi bimwe bivugwamo ishuri rya APADE ikindi kivugwamo Kaminuza ya INILAK n’icyo afitiye icyangombwa n’ubwo n’ibindi yatsinzwe hari ibyangombwa byabyo afite.Amaze gutsindwa icyo kibanza cye cyaratambamiwe kubera yari yategetswe n’urukiko ko agomba kwishyura Miliyoni y’amafaranga y’uRwanda ,byabaye ngombwa ko ikibanza cye gitambamirwa n’umwe mu bayobozi ba APADEariwe Gashayija Justin.

Musengama Sudi yashakishije amafaranga arishyura ndetse tukaba dufite kopy yishyuriyeho kuri bank ndetse n’umuhesha w’Inkiko akuraho iryo tambamira kubera ko yari amaze kwishyura.

Kubera ko yari amaze kwishyura ndetse n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga amaze gukuraho ubwo butambamire Musengamana Sudi yazanye imashini yo gusiza ikibanza cye ashaka gukoramo ubusitani nkuko yabisabye Umujyi wa Kigali ndetse ukabimwemerera ariko iyo mashini ntiyakoze akazi kuko bamwe mu baturage bayibujije gukora ariko bivugwa ko ubiri inyuma ari uwitwa Zakaliya ufite amazu yegereye ikibanza cya Sudi ,ubuyobozi bw’Akagali n’Umurenge buraza bahamagara polisi ifata Musengamana Sudi bamwambika amapingu baramujyana.

Musengamana Sudi wafunzwe agahimbirwa ibyaha azira isambu ye

Yageze kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro baramufunga atazi icyo azira aho Musengamana Sudi agira ati “Bankuye ku kibanza cyanjye banyambitse amapingu nicaranye mu modoka n’umupolisi itwawe n’undi bangeza kuri Polisi baramfunga ntazi icyo nzira ariko Komanda wa Polisi ategeka ko mfungwa bazajya uwa RIB yanga gukora dosiye kubera ko yabonaga ndengana avuga ko ndi uwa Komanda ariwe wamfunze kugeza ubwo kuwundi munsi bankoreye dosiye ko ndi inzererezi bashaka kunjyana kwa Kabuga I Gikondo ubanza barabonye ko bizabakoraho bahimba ko nangije ibidukikije banca amande ibihumbi Magana atanu ndagenda njya kuyashaka imodoka yanjye bayifatiriye nayikuyeyo ari ko ndangije kwishyura ayo mande kandi mu by’ukuri ntabidukikije nangije ahubwo barandwanya”.

Isambu Sudi azira kandi afite ibyangombwa byayo

Bamwe mu bakozi ba Sudi harimo uwitwa Tuyishime Jean Claude ukora ubuyede avuga ko haje abadaso bavuye ku Kagali bababuza gukora babibwira Bosi wabo ati ndaje ,aje asanga bagiye arabahamagara ababwira kuza bakamubwira ikifuzo cyabo kugirango yubahirize impamvu bamubwira batinda kuza Bosi ajya mu Mujyi asiga atubwiye ngo dukomeze dukore natwe turakora tugitangira haba haje abandi badaso bahita badufata batujugunya mu modoka y’Umurenge baratujyana tuziko batujyanye ku Kagali batujyana kuri Polisi baradufunga.

Rukundo Jean Bertin avuga ko ariwe bahereyeho bamujugunya mu modoka ndetse umudaso agenda amwicayeho kugera kuri Polisi aho badufungiye iminsi 4 yose dutaha ku munsi wa gatanu.

Bamwe mu bakozi ba Sudi bafunzwe ndetse bamwe bagakubitwa bikomeye

Habarurema Charles umutekinisiye wari ukuriye abakozi we avuga ko bageze kuri Polisi Komanda wa Polisi abakorera dosiye y’ubujura ngo arababwira ati Bosi wanyu nataza murafungwa mu mwanya we ati “Nabajije Komanda nti ko mwanditse ko turi abajura twibye iki ko twari mukazi twahawe duhahira ingo zacu turazira iki?bahita badushyira muri kasho”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya impamvu Daso baje gufata abakozi ba Musengamana Sudi ndetse akaba yaragiye yicaye hejuru ye maze tubaza Daso ushinjwa kugenda yicaye hajuru ya Rukundo kuri Telephone ye igendanwa atubwira ko abo bakozi abazi ariko ngo niba dushaka kumenya amakuru twabaza ubuyobozi bw’Umurenge ariko ati muri iki gihugu ibyo biracyabaho se?ati ayo makuru siyo.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuyobozi w’Umurenge wa Kicukiro Alphonsine maze avuga ko Sudi yazanye ubutaka bw’imusozi kandi bitemewe kandi ngo yasibaga iriba ry’abaturage kandi Sudi atumvira ubuyobozi ndetse agomba kwerekana igishushanyo cy’ubusitani ashaka gukora.

Gashayije Justin we tumubajije yavuze ko Musengama Sudi ari ibandi ndetse yihinduye umucika cumu kandi abeshya ati “Uwo mugabo ni interahamwe yigira umucikacumu niba ushaka kubimenya uzabaze umuvunyi mukuru w’ungirije azabikubwira kuko yaratureze hashyirwaho komisiyo yo kumenya ikibazo cye basanga atari umucikacumu nuko umuntu atajya guserera n’umuntu nk’uwo najya kumurega bikamukoraho kuko natwe yatwise interahamwe”.

Iyi nkuru ni ndende cyane tuzajya tuyandika mu byiciro tukaba tuzabaza inzego zibishinzwe niba koko Musengamana Sudi yiyita umucikacumu ndetse inzego zizasobanure haramutse hari uwita undi interahamwe ngo ibeshya ko ari umucikacumu aramutse ariwe hakorwa iki ,ni mu nkuru y’ubutaha.

Gatera Stanley

685 total views, 11 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.