umu amakuru- Minisitiri Sezibera yahakanye ifungwa ry’abasirikare bakomeye 3 b’uRwanda barimo Gen.Ibingira Fred. | Umusingi

Minisitiri Sezibera yahakanye ifungwa ry’abasirikare bakomeye 3 b’uRwanda barimo Gen.Ibingira Fred.

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi Kuwa 5 Werurwe 2019 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr.Richard Sezibera yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku bibazo bijyanye n’imibanire hagati y’uRwanda n’ibindi bihugu.

Muri icyo kiganiro yabajijwe ibibazo bitandukanye harimo icya abasirikare bakuru 3 bamaze iminsi mike ku mbugankoranyambaga havugwa ko bafunzwe ,yanabajijwe ku kibazo cyo gufunga imipaka ndetse no ku kibazo cya Rweru hongeye kuvugwa imirambo y’abantu n’ibindi bitandukanye.

Gen.Fred Ibingira wahoze ayobora Inkeragutabara

Gen.Nzabamwita Joseph

Gen.Ruvusha

Ku kibazo cy’Abasirikare 3 bakomeye bavugwa ko bafunzwe barimo Gen.Ibingira Fred,Gen.Nzabamwita na Gen.Ruvusha ,Minisitiri Sezibera yabanje kubwira umunyamakuru wamubajije icyo kibazo ko avuga amazina yabo basirikare bavugwa ku mbugankoranyambaga kuko we atasomye imbugankoranyambuga maze umunyamakuru arabavuga amusubiza agira ati “Oya kuki abantu bifuza ko bafungwa?ejo nari kumwe na Gen.Nzabamwita ntago bafunzwe rwose ibyo n’ibihuha by’abantu”.

3,494 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.