Uruganda rw’umuceri Brith General C Ltd Bugarama rwifuza imikoranire myiza n’abahinzi b’umuceri kuko hari aho rubangamirwa
— January 14, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa gatanu tariki 11 Mutarama 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyari mu Karere ka Rusizi aho cyasuye uruganda rw’umuceri mu Bugarama hazwiho kugira umuceri mwiza ariko utangiye gucika.
Twageze mu ruganda rwa Brith General C Ltd twakirwa n’umuyobozi mukuru w’urwo ruganda Ndagijimana Musa,uruganda ubona ko rufite imashine nshyashya kubera ko rwigeze kugwa kubera ibiza ariko umuyobozi warwo agura izindi mashine nshyashya twasanze ziri gusya umuceri aho batubwiye ko uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 5 z’umuceri mu isaha imwe.

Umuyobozi w’uruganda Ndagijimana Musa arimo kubazwa n’umunyamakuru

Imodoka z’uruganda ziparitse mu mbuga zarwo


umuceri

Abakozi b’uruganda bareka umunyamakuru umufuka w’amabuye ava mu muceri

Umwanda uva mu mashine itunganya umuceri

Umukozi w’uruganda yerekana ibyatsi imashini ifata irimo gutunganya umuceri byose bibarwa kubiro by’umuceri baba baguze

Uwo n’umuceri uba wakozwe n’uruganda
Twasuye uruganda abakozi badutembereza uko rukora badusobanurira uko umuceri utunganywa kuva uvuye kuri Koperative kuko Koperative z’abahinzi b’umuceri nizo zigemurira inganda ariko uruganda rwa Brith General C Ltd rwo rujya kuwizanira mu gihe andi makoperative ariyo agemurira uruganda.
Mu kudusobanurira imikorere y’uruganda twasanze uru ruganda ruhura n’ibihombo byinshi bituruka muri Koperative z’abahinzi bimwe muri ibyo bihombo harimo nko gusanga rimwe na rimwe ibiro biba bituze kuko Koperative ariyo ipima kandi ubwo nta kubabwira ko bituzuye bikaba biterwa n’umunzani uba wakoreshejwe.
Uretse ibyo hari ibyatsi n’amabuye uruganda rugenda rukura mu muceri ku buryo ushobora gusanga uko batunganyije umuceri imashini ukuramo umufuka w’uzuye amabuye (100Kg)kandi ubwo biba byishyuwe.
Ndagijimana Musa asaba ko Koperative zagura imashini ziyungurura cyangwa zigosora umuceri ku buryo ibi bihombo byo gusangamo amabuye menshi n’ibyatsi n’indi myanda yose yajya ivamamo bakazana umuceri nyawo aho kuzana umuceri wuzuyemo amabuye n’ibyatsi n’indi myanda.

Abakeneye ibyo gutwikisha amatafari cyangwa gukora burike ibi biva mu ruganda bafite byinshi ababishaka mwavugana nabo mukaba mwabigura
Uruganda mu rwego rwo gufasha abaturage 200 bishyuriye Mituelle de santé mu rwego rwo kugirana imikoranire myiza ariko ikaba ari gahunda y’uruganda mu guteza imbere abaturage.
Umuyobozi w’uruganda yavuze ko n’ubwo hari ibibazo bitandukanye ndetse bagifite muri stock umuceri wa sezo (Season)yashize kubera ibihombo bahuye nabyo byo kugura umuceri bagera ku isoko bagasanga ibiciro biri hejuru kubera bakoresha amafaranga ya bank bakemera bagakurishaho mucye kugirango bishyureho bank ariko twasanze muri stock bagifitemo mwinshi kandi undi nawo weze.
Yakomeje avuga ko hategerejwe inama izahuza abahinzi b’umuceri n’amakoperative ndetse n’inganda na Minisiteri ndetse na RCA ku buryo bimwe mu bibazo bizaganirwaho muri iyo nama bigafatirwa imyanzuro ku buryo nta ruhande rubangamira urundi ati “Icyo twifuza ni uko dukora tukunguka twese yaba abahinzi na Koperative zabo natwe twese tugakora tukunguka”.
Ikindi kibazo uru ruganda rugira n’icyo gusangira isoko rya Kigali n’izindi nganda kandi bo bakora ingendo ndende kandi bose bagakurisha igiciro kimwe ndetse n’ibiciro byo kuwugura ku bahinzi ari kimwe gishyirwaho na Leta bityo bikaba bibateza igihombo kiyongera ku bindi bahura nabyo.
Amakuru twamenye ni uko muri Koperative nyinshi zo mu gishanga cya Busanze zikiri inyuma mu mikorere kuko twasanze umuceri wanikwa mu bishugunda kandi ubundi bakabaye bategura ahantu heza ku buryo umuceri uhakurwa ari nta bindi byivanzemo ariko usanga aho wanikwa uhakurwa urimo ibyatsi n’amabuye aribyo bimwe biteza igihombo inganda.
Uruganda rwifuza ko rwabagurira imashini ntoya zitunganya umuceri kugirango uze mu ruganda utarimo amabuye n’ibyatsi ,ku buryo zimwe bashobora kuzihabwa ku buntu izindi bakajya bazishyura buhorobuhoro ariko Koperative bikavugwa ko bafite imyumvire ko ibyo bitabareba ko uruganda rukize.
Haracyavugwa imbogamizi z’imihanda mu bigishanga imodoka zizana umuceri hari igihe zinyerera zigaheramo kumara iminsi aho bamwe mu bahinzi bashinja ubuyobozi bwa Koperative zihinga mu gishanga ko zagakoresheje imihanda zifatanije n’ubuyobozi bwaba ubwa Akarere n’Umurenge ndetse n’inganda zikabafasha ariko imihanda igakorwa kugirango umusaruro wabahinzi ugerere igihe ku ruganda.
Uruganda rwa Brith General C Ltd twasanze rwo rwarishyuye abahinzi nta kibazo bafite ndetse n’indi Koperative twasuye barimo guha ababyeyi amafaranga kugirango bajyane abanyeshuri ku mashuri bitabagoye.
Umwe mu bahanzi twaganiriye nawe yadutangarije ko bafitanye imikoranire myiza n’uruganda rwa Brith General C Ltd kandi ko umuyobozi w’uruganda bamukunda cyane abaganiriza akumva ibibazo byabo.Manager w’uruganda
Mu nkuru izakurikira iyi tuzasura Kopeative z’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Bugarama dore ko ari nyinshi ariko zimwe muri zo zivugwamo imikorere mibi n’ubwo hari izishimwa n’abahinzi ko zikora neza.
Gatera Stanley 0783664450
4,779 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply