umu amakuru- APE Rugunga: Saidon nta kiri umuyobozi w’ishuri, haravugwa uruntu runtu mugukuraho Deregiteri ,Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ati “uwo twazanye twabanje kumurambagiza” | Umusingi

APE Rugunga: Saidon nta kiri umuyobozi w’ishuri, haravugwa uruntu runtu mugukuraho Deregiteri ,Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ati “uwo twazanye twabanje kumurambagiza”

Please enter banners and links.

Saidon Christian wayoboye ishuri rya APE Rugunga mu gihe cy’imyaka 16, akaba yaramenyekanye cyane mu guhesha iri shuri ibikombe mu mikino mpuzamashuri, Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Rusagara Paul, ni yo ngo yafashe icyemezo cyo gushyira Saidon  mu kiruhuko cy’izabukuru (pension) kandi komite ya “Board” manda yayo yararangiye.

Umuyobozi mushya ubu wa APE Rugunga yitwa Ntawiheba Eustache mu kizamini cy’akazi wagize amanota 84 ku ijana aza ari uwa mbere, uwa kabiri yabaye Jyamubandi Orrest wabonye amanota 70 ku ijana.

Tariki ya 3 Mutarama 2019 nibwo ikinyamakuru umusingi cyanyarukiye muri APE Rugunga nyuma y’uko Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yari yabwiye umunyamakuru ko guhera saa yine haza kuba umuhango w’ihererekanyabubasha (handover), ariko byageze mu masita nta hererekanyabubasha ribaye kuko na Saidon Christian wayoboye APE Rugunga yahageze umwanya muto ahita agenda, abajijwe niba aje gukora ihererekanyabubasha asubiza ko yamaze kurikora mu Kuboza 2018 ko yaje mu zindi gahunda yahamagariwe.

Habaye ikizamini cy’akazi cyo kurangiza umuhango

Ikinyamakuru Umusingi  cyasuye  ishuri rya APE Rugunga mu cyumweru gishize  inkuru cyasanzemo ni uko nta bantu bazi igihe itangazo ryo gupiganira kuba Diregiteri wa APE Rugunga ryatangiwe. Umwe mu bakozi ba APE Rugunga wavuganye n’ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ntawuzi igihe itangazo ryo kuba Diregiteri wa APE Rugunga ryatangiwe kandi natwe turabishoboye , tumenyereye ko amatangazo y’akazi aca mu binyamakuru cyangwa se kuri Radio ubishoboye wese akaza agapiganwa ariko, ibyo nta byakozwe”.

Ikinyamakuru Umusingi iki kibazo cyakibajije Rusagara Paul Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga, yavuze ko mu gushaka umuyobozi mushya wa APE Rugunga nta tangazo batanze ahubwo barambagije uwo babona ko abishoboye.

Ibi bamwe babibonamo ko hashobora kuzamo ruswa cyangwa ikimenyane kuko mu rwego rwo kwirinda gukekerwa ibyo byose bari kunyuza itangaza mu binyamakuru ushoboye wese akaza agapiganwa ubarushije agahabwa akazi ariko kureba umuntu gusa ukamuha akazi ntibikigezweho.

Komite yasezereye Saidon muri APE Rugunga yarangije manda yanga kurekura ubuyobozi

Komite y’Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga iyobowe na Rusagara Paul yacyuye igihe muri Gashyantare 2018, ariko yanga gutegura andi matora, ari na yo mpamvu mu ibaruwa Saidon Christian yanditse tariki ya 3 Ukuboza 2018 ikinyamakuru Umusingi gifitiye kopi, yasubije Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga nyuma yo kumwandikira ibaruwa bamusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yagaragaje ko icyo cyifuzo kinyuranyije n’amategeko.

Saidon  yisunze ingingo ya 51 asubiza Komite y’Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga agira ati “nisunze amategeko agenga umuryango w’ababyeyi ugamije kurerera (amabwiriza mbonezamurimo y’umuryango) ingingo yayo ya 51 ivuga ko “abayobozi b’amashuri n’ab’ibigo bashyirwaho n’Inteko Rusange y’Umuryango ibashyikirijwe na Komite Nyobozi” mu mategeko urwego rushyiraho umukozi ni narwo ruba rufite ububasha bwo kumusezerera, mboneyeho kubasaba gutumira Inama y’Inteko Rusange ikaba ariyo ifata icyo cyemezo kuko cyafashwe n’urwego rutabifitiye ububasha manda yarwo yarangiye ”.

Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi  nyuma bwandikiye Saidon Christian bumutegeka kuzaza gukora ihererekanyabubasha tariki ya 22 Ukuboza 2018,  nyuma yubahirije icyifuzo cya “Board” ariko ihererekanyabubasha ntiyarikoranye n’umuyobozi mushya w’ikigo ahubwo yarikoranye n’usanzwe ari umukozi wa  APE Rugunga ushinzwe amashuri abanza, andi makuru y’uko irindi hererekanyabubasha ryakozwe yakomeje kugirwa ibanga.

Amakuru ikinyamakuru Umusingi cyashoboye kumenya ni uko Saidon Christian nyuma yo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru na Komite y’Inama y’Ubutegetsi yacyuye igihe ku gahato nkuko bigaragara mu rwandiko , uburwayi yagiraga rimwe na rimwe bwahise buzamuka arushaho kuremba ngo ari na yo mpamvu yanze ibintu byo kujya mu nkiko mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe nkuko yabitubwiye duhuriye ku ishuri.

Mbere y’uko haba ihererekanyabubasha hagati ya Saidon n’umuyobozi ushinzwe amashuri abanza muri APE Rugunga, ikinyamakuru umusingi cyegereye Rusagara Paul Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, kimubaza ku bivugwa ko bakomeje kuyobora kandi manda yabo yararangiye, asubiza ko Inteko rusange yateranye muri Gashyantare 2018 itigeze ibasaba kwegura ko mu gihe cyose inteko rusange izabasaba ko haba andi matora ari bwo azaba.

Muri APE Rugunga haravugwamo n’ibindi bibazo bishobora no gutuma iki kigo kiri mu byari bifitiwe icyizere gisenyuka, ariko ayo makuru tuzajya dukomeza kuyabagezaho.

Havugwa ko n’abanyeshuri bagabanutse muri icyo kigo kubera imiyoborere mibi .

Hari andi makuru tugikurikirana avugwa ko hari abayobozi b’inzego bategetse ko Deregiteri yirukanwa cyangwa ahindurwa kubera ko ngo asuzugura abo bakozi ngo akanga gushyira mu bikorwa ibyo babaga bamubwiye gukora ahubwo ngo akavuga ko abo bayobozi ari abana yigishije.

 

1,025 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.