umu amakuru- Félix Tshisekedi yatorowe kuyobora Congo uwo Kabila yashakaga aratsindwa | Umusingi

Félix Tshisekedi yatorowe kuyobora Congo uwo Kabila yashakaga aratsindwa

Please enter banners and links.

Amakuru ari kuvugwa ku isi ubu n’uburyo Perezida Kabila yemeye kuva ku butegetsi ,Félix Tshisekedi agatorerwa kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, Ceni, yabigaragaje. Martin Fayulu ari ku mwanya wa kabiri naho umukandida wari ushyigikiwe na Kabila, Emmanuel Ramazani Shadary agakurikiraho.

Félix Tshisekedi yatorewe gusimbura Kabila nyuma y’inkubiri yari imaze imyaka igera kuri ibiri amatora y’Umukuru w’Igihugu yimurwa.

Komisiyo y’Amatora muri RDC yatangaje amajwi y’agateganyo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Félix Tshisekedi

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri RDC, Corneille Naanga, yatangaje ko ubwitabire bwari kuri 47,56%. Muri miliyoni 40 z’abaturage bagombaga gutora, abangana na 18 329 318 nibo batoye ku wa 30 Ukuboza.

Gutangaza aya majwi byagiye byimurwa inshuro nyinshi. Ceni yari yatangaje ko ibyayavuyemo biza gushyirwa ku mugaragaro ku wa Gatatu saa cyenda z’amanywa, biza kwimurwa bishyirwa saa tanu z’ijoro nabyo biza kwigizwa imbere atangazwa saa cyenda z’igitondo.

Félix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi, witabye Imana muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Uyu mugabo yapfanye agahigo ko kuba ariwe munye-Congo wa mbere wabonye Impamyabushobozi y’Ikirenga mu mategeko.

Nyuma y’urupfu rwe, umuhungu we yashyizwe ku buyobozi bw’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharabnira Demokarasi ya Congo.

Ni umugabo w’imyaka 55. Mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye umujyi wa Mbuji Mayi muri Kasai y’Uburengerazuba gusa ntiyigeze awukoresha aho yavugaga ko amatora yabayemo uburiganya, intebe ye iza guteshwa agaciro ku mpamvu z’uko atitabiriye imirimo yari yatorewe.

Muri Gicurasi 2013 yanze umwanya w’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora avuga ko adashaka gushyira mu dukubo urugendo rwe muri Politiki.

Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ishyaka UDPS, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018 nyuma y’urupfu rwa se.
Kuri uwo munsi ni nabwo yatoranyijwe nk’uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 31 Ukuboza 2018.

 

 

655 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.