Minisitiri Kanimba akwiye gusaba imbabazi itangazamakuru ryigenga kubera imvugo ya gasuzuguro yavuze
— May 4, 2016
Please enter banners and links.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Kanimba Franscois akwiye gusaba imbabazi itangazamakuru ryigenga kubera ijambo yavuze aritesha agaciro ko itangazamakuru ari TVR gusa.Ibi Minisitiri Kanimba yabivugiye mu muhango wo gutangiza uruganda rukora amatiyo n’ibindi bikoresho birimo ibigega bibika amazi n’ibindi byinshi rwitwa AQUA-SAN LIMITED .
Uwo muhango wabaye uyu munsi Kuwa 4 Gicurasi 2016 aho urwo ruganda rwubatse muri free zone .
Minisitiri Kanimba amaze gutangiza urwo ruganda kumugaragaro byabaye ngombwa ko agirana ikiganiro n’abanyamakuru maze ati “TVR irahari?ko ntayo mbona ,mujye muyitumira ,itangazamakuru ry’igihugu niryo mba nshaka”.
Minisitiri Kanimba bigaragara ko kuba TVR itari yatumiwe cyangwa yatumiwe mubitayifitiye akamaro byamubabaje kuko yakomeje avuga ko ngo ajya mu nama zitandukanye akabona abantu barenga 40 bamuzengurutse ati ni njoro najya kureba kuri TVR nkabura amakuru natangarije abanyamakuru.
Bamwe mu banyamakuru bigenga bari batumiwe muri uwo muhango bagerageje kumubwira ko hasigaye hari Televiziyo zitandukanye ati izihe se ko ntazo njya mbona.
Ibi byatumye hibazwa bwa bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda niba hakiri abayobozi bagifite imyumvire ko hazahoraho TVR gusa imyaka yose buzagerwaho.

Minisitiri Kanimba Franscois (photo Umusingi)
Abantu bari bari aho babyibajijeho cyane impamvu yabwiye abanyamakuru kuriya bigaragara ko akazi bakora ko kugeza amakuru ku banyarwanda atabaha agaciro ndetse n’ibyo bakora atabiha agaciro.
Abandi babinenze cyane ndetse bavuga ko Minisitiri Kanimba akwiye kumenya ko mu Rwanda hari ibitangazamakuru byinshi ndetse akwiye no kureba iyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kujya mu ruzinduko mu Ntara ajyana n’abanyamakuru batandukanye atajyana umunyamakuru wa TVR gusa.
Ubuse umunyamakuru udakorera TVR yamuha amakuru nkuko yayaha uwa TVR?yatanga pubulicity mu gitangazamakuru kitari TVR?.
Inzego zitandukanye zifite itangazamakuru mu nshingano zifite akazi ko kwigisha abayobozi bagifite imyumvire ko niba TVR idahari inama cyangwa ibirori runaka bitatangira TVR itaraza nkuko byagiye bigaragara.Ibi biri mu bimwe bikibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda Barore cleophas niba ijambo rya Minisitiri Kanimba atari ukubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru cyane cyane iryigenga ariko kuri Telephone ye ntibyadukundira .
Undi nawe ukwiye gusaba imbabazi uwitwa Natasha wasaga n’ushinzwe itangazamakuru muri uwo muhango nawe yabonye abanyamakuru batangiye kubaza umuyobozi w’uruganda ati “mube muretse dutegereje umunyamakuru wa New times kuko uwo mugiye kubaza niwe ashaka”.
Abanyamakuru baramubaza bati niba se we inkuru ashaka yayibonye twe ntago turibukore ngo ni uko uwa New times ataraza?.
Natasha yavugaga afite agasuzuguro asa nkaho uretse uwo munyamakuru yashakaga abandi ntacyo bari bamaze kuko umunyamakuru umwe ntiyabuza abanyamakuru barenga 10 gukora akazi dore ko n’umwanya w’iki gihe uhenze cyane batari gutegereza igihe batazi aribuzire.
Umwe mu banyamakuru bari baraho yagize ati “ariko ubu koko abayobozi bamwe na bamwe bazarekeraho ryari gusuzugura abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusange?”.
Gatera Stanley
2,905 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply