Col. Bagaza wahoze ari perezida w’u Burundi yapfuye
— May 4, 2016
Please enter banners and links.

Umujyanama ushinzwe amakuru mu biro bya perezida w’u Burundi, Willy Nyamitwe, yemeje amakuru y’urupfu rwa Col.Jean Baptiste Bagaza, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Yagize ati: “Ni impamo, uwahoze ari perezida w’u Burundi Jean Baptiste Bagaza yatabarukiye, mu Bubiligi ku itariki 4/05/2016, mu gitondo. Yari umusenateri ubuzima bwe bwose”.
Amakuru y’urupfu rwa Bwana Bagaza yabanje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kabiri ariko Willy Nyamitwe yanyuze kuri izo mbuga nyine nawe, arayahakana avuga ko nta shingiro afite.
Si ubwa mbere urupfu rwa Bwana Bagaza ruhwihwiswa mu buryo bw’imburagihe.
Mu kwezi kwa Munani 2015, byavuzwe ko Jean Baptiste Bagaza yapfuye ariko mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango, yemeje ko akiri muzima kandi ko aho yari ari yari muzima avuga ko ari mutaraga.
Gusa yemeje ko nawe yari amaze iminsi abibona ku mbuga za interineti, ariko avuga ko kubibeshyuza bitoroshye.
Avugana na BBC, uyu mugabo wahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko yifuza kutuganirira ku bimaze iminsi mu Burundi bijyanye na politike.
Icyo gihe yatangaje ko muri make ku bwe ngo ibimaze iminsi biba byerekana ko ubutegetsi bunaniwe.
Bagaza yari kuzuzuza imyaka 70 y’amavuko mu kwezi kwa Munani uyu mwaka.
Yapfiriye mu bitaro mu Bubiligi nyuma y’igihe kinini arwaye.
Bwana bagaza wari n’umusirikare w’ipeta rya Koloneli, yategetse u Burundi hagati y’umwaka wa 1976 na 1987.
Ashimwa cyane kubera byinshi mu bikorwaremezo ndetse n’inganda biri mu gihugu, byubatswe ku butegetsi bwe.
Bwana Bagaza yavuye ku butegetsi ahiritswe na Majoro Pierre Buyoya mu mwaka wa 1987.
Leta y’u Burundi yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu kunamira Bwana Bagaza.Perezida w’uBurundi Pierre Nkurunziza nawe akaba yemeje ayo makuru y’urupfu rwa Bagaza abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Pierre Nkurunziza @pnkurunziza 7h7 hours ago
Uwahoze arongoye igihugu cacu Umukenguzamateka Bagaza yaryamiye ukw’abagabo. Imana imwakire. Ndahojeje umuryango n’abarundi bose.
Gatera Stanley
3,156 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply