umu amakuru-    Me Ntaganda Bernald agiye kwirukanwa burundu mu Ishyaka yatangije | Umusingi

me-ntaganda-bernard    Me Ntaganda Bernald agiye kwirukanwa burundu mu Ishyaka yatangije

Please enter banners and links.

me-ntaganda-bernard

 

 

Amakuru aturuka mu banyamuryango b’Ishyaka PS Imberakuri igice cya Me Ntaganda Bernald waritangije aremeza ko bagiye kumwirukana burundu kubera imyitwarire ye idashimishije.

Ibi bije aho Me Ntaganda afataiwe agafungwa bwa 2 aho yashyiriwe n’amategeko yo kutarenga imbibi za Kigali nkuko byatangajwe bu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda no hanze.

Umwe mu bayobozi biryo Ishyaka ryacitsemo ibice 2 utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ubwo cyamubazaga ku ifatwa rya Me Ntaganda ati “ndabyumva gutyo ko yafashwe ariko biramureba kuko ubu natwe ntacyo twamufasha bitewe n’imyitwarire ye mibi itaradushimishije ku buryo ubu turimo gushakisha uburyo twakora inama rusange yo kumwirukana mu Ishyaka burundu”.

Bakunzi

Bakunzibake Alex nawe wavuye muri PS Imberakuri akigira muri FDRL(photo internet)

 

Ikinyamakuru cyagerageje kuvugisha Me Ntaganda Bernald kuri Telephone ye igendanwa ariko ntibyadukundira kugirango tumubaze niba azi ko bagiye kumwirukana mu Ishyaka yatangije kubera imyitwarire mibi nkuko babivuga ndetse n’ifatwa rye.

Hari bamwe mu bayoboke bo muri iri Shyaka PS Imberakuri bakoraga byinshi harimo no kuvuganira uyu Me Ntaganda mu itangazamakuru bashaka ko rikurikirana Me Ntaganda mu minsi ya nyuma kugirango rizatangaze ifungurwa rye abantu barimenye nabo bakaba bakaba batarishimiye imyitwarire ya Me Ntaganda.

Iri Shyaka ikigaragara ni uko risigaje izina gusa kuko amakuru avuga ko n’imwe mu mitungo yaryo yitwariwe na Me Ntaganda nabyo bikaba biri mu byarakaje abake bari basigaye ku ruhande rwa Me Ntaganda kuko abandi bagiye ku ruhande rwa Mukabunani Christine abandi babivamo.

N’igice cya Mukabunani Christine nacyo gisa nikidakora kuko hashize igihe nta bikorwa bigaragara bakora nkuko bamwe mu nyamuryango babo babivuga.

ps-imberakuri-

Mukabunani Christine uyobora igice kimwe cya PS Imberakuri (photo internet)

 

Uwadutangarije aya makuru yavuze ko Me Ntaganda yahimbiraga inkuru bamwe mu bayoboke ko bashaka kumukubita ,yaba yateguye inama akazisubika ngo hari amakuru yamenye ko hari umuntu uri bumukubite urushyi n’ibindi bitandukanye bikaba byararakaje abayoboke none bakaba barimo kwiga ibijyanye n’uburyo bamusezerera burundu.

Hari abandi bagiye batandukana na Me Ntaganda barimo uwitwa Bakunzibake Alex bivugwa ko ubu yagiye gukorana na FDRL .

Mukabunani Christine igihe cyashize akaba yarigeze kubwira itangazamakuru ko abayitirira PS Imberakuri azabajyana mu Nkiko .

Ubwanditse

 

 

1,921 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.