umu amakuru- Rubavu:Inzara iri mu bituma abana badatsinda mu kigo cy’amashuri cya Munanira | Umusingi

Rubavu:Inzara iri mu bituma abana badatsinda mu kigo cy’amashuri cya Munanira

Please enter banners and links.

Kuwa 16 Nzeri 2017 Ikinyamakuru Umusingi cyari mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana aho ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatangije umuganda wo gutangiza ibyumba 4 bishya by’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri abanza cya Munanira.

Meya w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Murenzi Janvier akaba ariwe watangije umuganda wakozwe n’abaturage n’ababyeyi bashyiraho ibuye ry’ifatizo ryo gutangiza kumugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri bishya 4 nkuko icyo gikorwa cyari cyakozwe mu gihugu hose.

Umuyobizi w’ikigo cy’amashuri cya Munanira Nyirakwizi Filicienne

Ibyumba by’amashuri bigiye gusimbuzwa kubera ko byasenywe n’umutingito

Ibyumba by’amashuri byasenyutse kubera umutingito

Muri uwo muganda udasanzwe wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo uhagarariye Ingabo mu Karere Maj.Mutabazi ,Kageruka Benjamini  Umuyobozi wungirije muri REB,uhagarariye Polisi muri ako Karere n’abandi bayobozi batandukanye nkuko Meya Murenzi yaberekaga abaturage.

Umuyobozi w’ungirije muri REB Kageruka Benjamini akaba ariwe wari umuyobozi mukuru ndetse akaba  yarasabye ababyeyi n’abaturage bitabiriye umuganda wo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri ko bafatanya n’ubuyobozi kubaka ibyo byumba ntibumve ko ubwo batangije igikorwa ibisigaye ari ibya Meya cyangwa ubuyobozi bw’ikigo.

Amabuye yo kubaka ishuri yazanywe n’abaturage

Meya wagateganyo wa Rubavu Murenzi Janvier ari kumwe n’uhagarariye ingabo n’abandi bashyitsi bashyiraho ibuye ry’ifatizo

Kageruka yagize ati “iki n’igikorwa cyanyu ufite ibati cyangwa itafari cyangwa ikindi cyose akizane twubake ibi byumba twiyemeje tubirangize kandi nizeye ko muzabikora”.

Mu makuru Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye ni uko abanyeshuri biga mu kigo cya Munanira badatsinda ibizamini ngo bajye kwiga mu bigo byiza kubera gusiba amasomo.

Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’abamwe mu babyeyi bafite abana biga mu kigo cya Munanira maze nabo bemeza ko hari inzara ndetse ituma abanyeshuri basiba amasomo bikabaviramo gutsindwa.

Umwe mu babyeyi bafite abana biga mu kigo cya Munanira bari bitabiriye umuganda wo kubaka ibyumba bishya witwa Hategimana  Nizeyimana Celestin utuye mu  mudugudu wa Kanondo ,Akagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Busasamana yavuze ko bakunda kugira inzara mu kwezi kwa Nzeri bigatuma abana batiga neza ariko akavuga ko hari ibihe nta nzara iba ihari abana biga neza.

Undi mu byayi waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Ayurwanda Siripa yagize ati “gusonza n’akayabagwe gasanzwe twanahoranye ariko katabuza umwana kwiga twanabashakira n’akabuyi ariko bakiga natwe ko tudahaga ntidukora se?”.

Uretse ababyeyi kuvuga ko inzara iri mu bibuza abanyeshuri kwiga n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Munanira Nyirakwizi Filicienne abajijwe niba ikibazo cy’inzara isibya abanyeshuri amasomo bikabaviramo gusiba amashuri bigatuma badatsinda yagize ati “hari igihe ababyeyi baba bagiye guhaha cyangwa guhinga bagasiga abana ku rugo bagasiba amashuri, Iyo amaze ukwezi atiga hari ibiba byamucitse mu ishuri bigatuma adatsinda neza ariko bagiye biga buri munsi numva batsinda n’ubwo ikibazo cy’inzara tukizi ndetse twari twasabye REB ko natwe yaduha amata nkuko ku bindi bigo usanga abana banywa amata ku mashuri ariko ntibaradusubiza turacyategereje igisubizo”.

Umuyobizi w’ikigo cy’amashuri cya Munanira akaba yaremeye ko abanyeshuri badatsinda neza n’ubwo nta mibare yadutangarije igaragaza ko batsindwa ariko asanga gutsindwa kw’abanyeshuri ari ababyeyi babitera kuko bata ingo bakajya guhaha abana bagasigara ku ngo ubwo bagacikisha amashuri.

Gatera Stanley

 

325 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.