umu amakuru- Kigali:Muramira azanye ishuri ry’ikitegererezo ry’abana b’Incuke, ababyeyi baratanguranwa kwandikisha abana | Umusingi

Kigali:Muramira azanye ishuri ry’ikitegererezo ry’abana b’Incuke, ababyeyi baratanguranwa kwandikisha abana

Please enter banners and links.

Umugabo w’Umunyarwanda witwa Muramira Bernard azanye ishuri ry’ikitegererezo mu Rwanda ry’abana b’Incuke (Nursery)ryitwa IMANZI KINDERGATERN ,City of Mainz rifite ibikoresho byiza ku bana ndetse rifite abarimu binzobere mu kwigisha abana bakiri bato bagakura bafite ubwenge kandi batsinda neza.

Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 28 Nzeri 2017 aho ikigo giherereye mu Mudugudu wa Matwari ,kagari ka Masoro ,Umurenge wa Ndera Akarere ka Gasabo yagize ati “iri n’ishuri twifuza ko buri mwana wese umubyeyi we yakwifuza ko aryigamo kuko turashaka ko riba irya mbere muri East Africa kubera dufite abarimu beza b’inzobere mu kwigisha abana bato bagakura bazi ubwenge batsinda ndetse dufite ibikoresho bigezweho mbese buri mubyeyi wese azifuza ko umwana we yiga muri IMANZI KINDERGATERN ,City of Mainz ndetse batangiye kwandikisha abana babo n’abandi nabasaba kwihutira kwandikisha abana babo vuba imyanya itarabashirana”.

Iri shuri twarigezemo dusanga ari ishuri ryiza koko ,iyo ukinjira muri icyo kigo ubona inyubako nziza wagirango ni nka Kaminuza igiye gutangira ,ugasanga abariu n’abakozi bavuga icyongereza mbese ku buryo ubona ko n’abana bazahiga bazaba basobanutse.

Muramira umuyobozi mukuru w’iri shuri akomeza avuga ko ikigamijwe cyane cyane bashaka guha abana bakiri bato umusingi w’uburezi bwiza ku buryo bazakura bazi indimi dore ko rizigisha icyongereza ,Ikinyarwanda n’Igifaransa.

Ibikuta by’inyubako bishushanyijeho bimwe mu bifasha abana kwiga no kumenya ibintu bitandukanye

Umwana uziga muri IMANZI KINDERGARTEN uretse kumwigisha akaba umuhanga uzajya yigishwa n’umuco harimo kubaha,kumvira no gukunda Imana ku buryo nabyo biziyongera kubwenge bazahabwa kugirango bifashe abana gukura neza.

Umwe mu babyeyi twasanze kuri iryo shuri yaje kwandikisha abana be 2 tumubajije impamvu abana be yabazanye muri IMANZI KINDERGATERN yavuze ko yumvise amakuru ko ari ishuri rigezweho kandi ngo rizaba irya mbere muri East Africa ahitamo nawe kuzana abana be ngo bahigire ndetse yagize ati “buri mubyeyi wese akwiye kuzana umwana we hano kuko iri shuri n’iryiza cyane wagirango ni Kaminuza igiye kuhatangira”.

Umuryango winjira muri Imanzi Kindergarten

Inyubako za Imanzi no hanze yazo harimo gukorwa jaride

Akomeza avuga ko inyubako zonyine iyo uzirebye ,ubona ko ari ishuri rikomeye n’abarimu maze kubona mbona ari beza bazatanga umusaruro mwiza abana bacu baziga neza bagatsinda kandi bagakura neza bazi icyo bakora kuko hari amashuri menshi hirya no hino usanga basaba amafaranga menshi ariko batita ku bana ariko hano abana bazajya bahabwa buri kimwe kandi ibiciro nabonye ari byiza ugereranije n’ahandi.

Iki kigo kizaba gifite ibyiciro 3 harimo ikibanza nkuko amabwiriza ya Minisiteri ateganya igihe umwana atangirira kwiga ni ukuvuga KINDERGATERN 1 :guhera ku myaka 2-3

KINDERGATERN 2:Guhera ku myaka 3-4

KINDERGATERN 3:Guhera ku myaka 4-5.

Muri IMANZI KINDERGAATERN abana bose bazajya bahabwa ifunguro ndetse bazajya baba bafite imodoka nziza iza kubafata mu rugo ndetse ibasubizeyo nyuma y’amasomo kandi abana bazajya bakinira mu bikino byiza bigezweho dore ko abana bakunda ibikinisho bibafasha kwiga neza no kumenya byinshi.

Imwe mu nyubako ya Imanzi Kindergatern

Uwakenera ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’imikorere y’Ishuri rya IMANZI KINDERGATERN ushobora no guhamagara kuri Tel:0788538277 cyangwa Tel:0788358277 cyangwa 0788722229 bakakubwira ku buryo burambuye amakuru ushaka dore ko no kwandikisha abanyeshuri byatangiye ndetse babibutsa kwihutira kwandikisha abana kugirango imyanya itazashira utandikishije abana bawe kugirango bige neza.

Buri wese ugeze mu kigo cya IMANZI KINDERGATERN agenda avuga ko ari ikigo kigezweho ndetse na Leta ishyigikiye ibigo byiza nk’iki ndetse gifite abarimu beza n’ibikoresho byiza bigezweho.

Gatera Stanley

507 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Rugira September 29, 2017 at 9:44 pm

    Izi nyubako zirashimishije cyane! Gusa simbona ku mafoto aho abana bazajya bakinira hanze (imyicungo, aho bakururukira n’utundi dukino tubanezeza).

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.