Inyubako y’umuherwe Rujugiro ya Miliyoni 20 Z’Amadorari yatejwe cyamunara i Kigali
— September 28, 2017
Please enter banners and links.

Inyubako y’ubucuruzi “Union Trade Center” (UTC) y’umunyemari, Tribert Rujugiro, yatejwe cyamunara n’ubutegetsi mu mujyi wa Kigali.
Iyi nzu y’umuherwe Tribert Rujugiro yagurishijwe miliyari zitagera kuri zirindwi mu gihe nyirayo avuga ko yayubatse ku gaciro kari hafi ya miliyari 20.
Umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana ni we watangije icyamunara yavuze ko yakoze mu izina ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro.
Hiyandikishije abantu cyangwa ibigo 13 ariko abumvikanye mu ipiganwa barushanwa ibiciro ni batatu gusa.
Uko byagaragaye nta piganwa rihambaye ryabaye ndetse n’abigaragaje batanga ibbiciro basaga n’intumwa zoherejwe n’abandi.
Hari abo umunyamakuru wacu yabonye binyabya mu modoka y’umukara y’ibirahure byijimye yari hafi y’ahaberaga cyamunara, mbere yo kugaruka bazanye ibiciro bishya.
Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n’abandi cya 6.877.150.000.
Ku giciro cy’ibanze cyari cyatangajwe hiyongereyeho miliyoni zitarenga 230.



Ikigo cy’igihugu cy’imisoron’amahoro RRA cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by’amafranga y’u Rwanda.
Aya ni macye ugereranyije n’ayagurishijwe iyi nyubako mu cyamunara.
Bwana Rujugiro avuga ko iyi nyubako yamutwaye akayabo ka Miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika . Kanid ko ubutegetsi bushaka kuyitwara ‘kugira ngo bumukeneshe’.
Hashingiwe kuri iyi mibare agaciro yatanzweho kari munsi ho miliyari zigera ku icumi.
Nubwo iyi nyubako yagurishijwe, haracyibazwa ikizakurikira .Amakuru yakomeje gusakara mu minsi yashize ni uko iyi nzu ishobora no gusenywa ,ku mpamvu z’uko imyubakire yayo itubahirije ibisabwa n’igishushanyo mbonera (Master Plan) cy’umujyi wa Kigali.
3,150 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply