umu amakuru- Rubavu :Gitifu w’Umurenge wa Rugerero arashinjwa koherereza amafaranga y’imitungo Abajenosideri bahunze igihugu akanafungisha no gutera ubwoba Uzamushaka | Umusingi

Rubavu :Gitifu w’Umurenge wa Rugerero arashinjwa koherereza amafaranga y’imitungo Abajenosideri bahunze igihugu akanafungisha no gutera ubwoba Uzamushaka

Please enter banners and links.

Umuturage witwa Ilidephonse Nzabonima  arashinja Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Janet kwitwaza icyo aricyo n’imbaraga ahabwa nuko ari umuyobozi kandi azwi n’abayobozi bakomeye akabyitwaza akamwima amafaranga y’ubutaka bwe.

Kuwa 19 Nzeri 2017 Ikinyamakuru Umusingi cyari mu Karere ka Rubavu ariho Ilidephonse yatangarije icyo Kinyamakuru ko Gitifu yamwimye amafaranga ye y’ubutaka yaguranye na Providance akavuga ko yayoherereje abajenosideri bari banyirayo ariko bahunze igihugu.

Amakuru avuga ko abo ba Jenosideri bahunze igihugu, imitungo yabo isigaranwa na Uzamushaka Providance ari nawe yanditseho hanyuma aza kugurishaho kuri ubwo butaka ahaguza Ilidephonse Nzabonima Miliyoni eshatu n’andi make arengaho nkuko abiviuga.

Amaze kugura ubwo butaka ,haje Abashinwa bashaka kubaka muri ubwo butaka mu gihe bagiye kwishyura Ilidephonse Nzabonima baba Jenosideri bahunze igihugu barabimenya batuma umuntu witwa Hagumyimana Jules abwira Abashinwa ko yahawe uburenganzira kuri iyo mitungo badakwiye kwishyura Ilidephonse ahubwo ariwe bakwiye kwishyura amafaranga akayashyikiriza abamutumye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Janet

Amakuru avuga ko Abashinwa bafashe amafaranga bayaha Gitifu Uwajeneza Janet kugirango uzatsinda azayamuhe kubera ko hari hajemo amakimbirane.

Uzamushaka Providance avuga ko imitungo ari iye ,ariwe yanditseho afite uburenganzira bwo kugurisha n’uwo ashatse hanyuma na Hagumyimana Jules akavuga ko banyiri mitungo bamuhaye uburenganzira bwo kuyikurikirana na Nzabonima akavuga ko yaguze na nyiri mitungo yanditseho ari nayo  mpamvu ariwe wari ukwiye guhabwa amafaranga.

Meya w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo Murenzi Janvier iburyo

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Providance wagurishije Ilidephonse Nzabonima niba hari ikibazo bafitanye avuga ko nta kibazo gihari ko ubutaka ari ubwe yabugurishije Ilidephonse akavuga ko ibindi bibazwa Gitifu impamvu adatanga amafaranga y’abandi.

Ilidephonse Nzabonima yagize ati “Gitifu Uwajeneza Janet afatanije na Hagumyimana Jules kunyima amafaranga yanjye kuko Gitifu avuga ko hari umuntu yayahaye ngo akayoherereza abo bantu baba hanze ariko nta kigaragaza ko yayohereje kandi njye naguze n’umuntu ubifitiye uburenganzira kuko imitungo niwe yanditseho kuki batayimukuramo se niba atari iye tukamenya ko yiyitiriye imitungo itari iye?njye Gitifu akwiye kumpa amafaranga yanjye ahubwo bakarega uwo twaguze bamara kumutsinda ubwo nibwo urukiko rwategeka ko ibyo naguze mbisubiza ariko mu gihe uwo naguze nawe akiri muri iyo mitungo ndetse imwanditseho afite uburenganzira bwo kuyigurisha kandi nanjye cyangwa undi wese wagurana nawe nta kibazo akwiye kugira kuko imitungo kugeza ubu niye mundenganure nsubizwe ibyanjye.

Uzamushaka Providance Kuwa 21 Nzeri 2017 yongeye kuganira n’Ikinyamakuru Umusingi ati “ubushize narindwaye kubera gufungwa cyane ndengana nshyirwa n’iterabwoba na Gitifu wa Rugerero kuko navuye muri Perezidance bamuhamagaye bamubwira ko ankemurira ikibazo bitaba ibyo bakazampuza na Perezida kuko ikibazo cyanjye cyumvikana ababwira ko nza akagikemura ariko naragarutse nkirirwa mutegereje nkamubura akambwira ko ari mukazi ahubwo nyuma nibwo nabonye haje imodoka ya gisiviri irimo abapolisi 6 baramfata banyambika amapingu bamfungira kumurenge iminsi 3 barahankura banjyana Burigade marayo iminsi 7 barandekura ariko iyo bitaba abaturage gukurikirana babaza icyo nzira ubu mba narageretsweho ibyaha naramanuwe muri gereza ndengana kubera Gitifu”.

Uzamushaka ahuje amagambo na Ilidephonse gushinja Gitifu ko afatanije na Hagumyimana Jules mu kubahohotera ndetse bakavuga ko birirwana mu modoka bapanga imigambi yo kubagirira nabi.Ariko bakibaza uburyo Polisi ifata umuturage urengana ikamufunga aho kugirango imufashe kumukemurira ikibazo.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Gitifu w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Janet niba koko amafaranga yahawe n’Abashinwa bubakaga umuhanda bubatse aho Ilidephonse yaguze na Providance yarayoherereje abo ba Jenosideri n’impamvu atayahaye uwaguze mu buryo bwemewe n’amategeko maze avuga ko amafaranga atari aya Nzabonima Ilidephonse ati “niba ushaka amakuru uzaze nkwereke icyerekana ko ayo mafaranga atari aye kandi niba avuga ko nayamwimye azajye kundega inkiko zirahari nicyo ziberaho”.

Umwe mu baturage uzi iki kibazo ariko wadusabye ko amazina ye adatangazwa yagize ati “njye mfite amakuru ndayabaha ariko ntimushyiremo amazina yanjye gusa twibaza impamvu umuyobozi arenganya abaturage ariwe wakabarenganuye nonese ubwo wambwira uriya mukobwa yarafungiwe iki?hari dosiye afite se?uwaguze ubutaka se we azira iki?ko yaguze abantu bose bareba none ibintu ubu nibwo bihindutse kubera uwo muyobozi”.

Iyi nkuru iravugwamo byinshi tuzayikomeza mu cyumweru gitaha tubaze umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba niba icyo kibazo ikizi cyo gufunga umuntu urengana nkuko nyiri ubwite abivuga ko imitungo imwanditseho ahubwo bakaba barayimukuyemo.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Meya w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Murenzi Janvier kuri icyo kibazo avuga ko ayo makuru ari ubwa mbere ayumvise agiye gukurikirana kugirango amenye niba aribyo koko.

Undi nanone wavuzwe muri iyo nkuru haravugwamo uwahoze ayobora Akarere ka Rubavu uherutse gufungwa ndetse yafungurwa akegura ku kazi Sinamenye Jeremie nawe tuzamubaza ndetse na Hagumyimana Jules kuko we nimero ye twarayigerageje ntibyadukundira ariko mu nkuru itaha twizeye ko tuzaba twamuvugishije nibiba ngombwa tuzajya iwe mu rugo tuvugane nawe.

Gatera Stanley         

 

5,980 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.