Bamwemereye Miliyoni 1000 kugirango atange umutwe w’umwana we ntibayamuha umwana aricwa .
— September 5, 2017
Please enter banners and links.

Umugabo witwa Issa Muyita yiyemerera ko yatanze umwana ngo bamwice umutwe n’igitsina bye babigurishe mu Barabu bamuhe Miliyoni 1000 aremera umwana amwiba nyina aramujyana baramwica areba ariko n’amafaranga ntibayamuha none agiye kugwa muri gereza.
Issa ashinja uwitwa Hassan ko ariwe wamubeshye ndetse akica umwana wa Issa witwa Juma Muyita yarangiza akagenda atamuhaye amafaranga bumvikanye Mikiyoni 1000.
Issa yagize ati “umwana namwibye kuri nyina mu gitondo mubwira ko mujyanye ku ishuri mushyira Hassan turagenda tugera ahantu hari umugezi mbona Hassan akuyeyo icyuma mu ishashi arambwira ati icara hasi ndicara mbona aryamishije hasi umwana wanjye amugaramishije atangira kumutera ibyuma aramwica arangije amukata umutwe awukuraho n’igitsina cye abishyira mu gakapu yari afite arangije acukura umwobo ashyinguramo umwana wanjye ndeba aragenda atamaye amafaranga twumvikanye kandi nashakaga gukora ubucuruzi bukomeye tukabaho neza n’umugore wanjye”.
Nyina w’umwana niwe watahuwe ko umugabo we ariwe wagambaniye umwana wabo kugirango yicwe bitewe n’uburyo ku ishuri aho umwana yigaga babajije nyina w’umwana impamvu atize nyina ababwira ko umwana ise ariwe wamuzanye ku ishuri bati ntago yize nibwo nyina w’umwana witwa Aisha Nangobi yahise atelefona umugabo we amubajije umugabo amusubiza nabi ati urambaza umwana aho yiga ntuhazi amubwira nabi umugore arakupa aricecekera atangira gushakisha.
Nk’umubyeyi kubera ko bari bamubwiye ko umwana yabuze ku ishuri atagezeyo aho kuza vuba ngo bafatanye gushakisha umwana ahubwo yaje n’injoro cyane ndetse ubona ntacyo bimubwiye.
Ibyo byatumye umugore atangira kumukeka adashakisha umwana we bityo umugore we ajya gutanga ikirego kuri polisi itangira kubaririza.
Issa abonye ko bashobora kuba bamutahuye yahise ajya kuri polisi nawe gutanga ikirego agezeyo asanga umugore we yararangije gutanga ikirego ndetse akeka umugabo we kuba ariwe wagambaniye umwana wabo bahita bamufata baramufunga.
Slivestre sekuru w’umwana wishwe avuga ko ariwe wareze umwana kuko ise w’umwana yari yarataye urugo inzara igiye kwica abana na nyina arababwira baraza atangira kurera uwishwe n’abandi 2 ariko akavuga ko yari umwana mwiza witonda abandi bana bamukunda cyane ati “twarakinaga cyane ankorakora mu bwanwa ariko biradutangaje kubona ise ariwe wamwicishije”.
Juma Muyita wimyaka 6 bamukuye ahitwa Kawempe bamwicira Mayuge .
Hassan wishe umwana amaze gufatwa yihakanye urupfu rwa Juma Muyita avuga ko ibyo kwica Muyita Juma abyumvise bwa mbere ariko abaturage bamubonye amutwara bakaba bamushinja.
Ibi n’ibyo dukesha ikiganiro kinyura kuri Bukedde TV kitwa File ku Meza kinyuraho ku Cyumweru nyuma y’amakuru y’Agataliko mfufu.
Muhungu John –Kampala
3,802 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply