umu amakuru-      Abahanzi mu Rwanda barasaba Perezida Kagame ko ikibazo cyo guhagarikirwa ibitaramo cya cyemuka | Umusingi

Man martiin      Abahanzi mu Rwanda barasaba Perezida Kagame ko ikibazo cyo guhagarikirwa ibitaramo cya cyemuka

Please enter banners and links.

Man martiin

 

 

 

Mu Rwanda hari ikibazo gikomereye abahanzi bashatse umuti wacyo urabura ariko bamwe basanga bakwiye gusaba Perezida Kagame imbabazi akabemerera gukora nabo bakiteza imbere nk’abandi bahanzi mu bindi bihugu.

Kuri uyu wa 25 Werurwe 2016 umuhanzi umaze gukora izina hano mu Rwanda Man Martin ku rubuga rwe rwa facebook akaba yitotombye cyane aho yagize ati “igihe kirageze ko tuvuga oya ,oya guhagarikirwa ibitaramo turabirambiwe”.

Yakomeje avuga ko igitaramo cya Jules Sentore na Bruce Melody aribwo cyari kigitangira kuryoha polisi iragifunga aho yibaza ati harya twe abahanzi ntitugira aho dukorera?.

Akomeza avuga ko babafungira nkuko bagahomba amafaranga baba bashoye kuko niko kazi kabo ,akaba agisha inama abaterankunga muri muzika ,abanyamakuru n’abandi bafite aho bahurira na muzika icyo bakwiye gukora kugirango muzika yo mu Rwanda itere imbere ,abateguye ibitaramo barekeraho kubihagarika.

Kagame

Perezida Kagame basaba ko yabavuganira polisi ikarekeraho gufunga ibitaramo

1450042218gasana-new

IGP Gasana Emmanuel

Ibi byigeze kuba ku muhanzi The Ben wibera muri America ubwo yashyiraga Album ye ya mbere kuri Peti Stade yaba ataragera ku rubyiniro polisi izimya ibyuma ngo ni batahe.

Icyo gihe umuhanzi The Ben ukunzwe cyane ubu yagiye kurubyiniro arapfukama ararira asaba imbabazi ko yaririmba indirimbo imwe gusa baramwangira igitaramo baragifunga.

Umuhanzi The Ben yararize ati ko ndi umunyarwanda mwambabariye nkacurangira abanyarwanda ariko biba ibyubusa maze ababyeyi bo mu muryango we baramufata n’amarira menshi baramumanura igitaramo birangira kitabaye n’abishyuye batarebye icyo bishyuriye.

The_Ben_copy_copy

Umuhanzi The Ben uba muri America

Abari bari muri Peti Stade batangiye gutera polisi amacupa y’amazi bagaragaza ko batishimiye icyemezo bafashe cyo gufunga igitaramo.

Abahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ko iki kibazo kibabangamiye ndetse n’itangazamakuru rirabivuga ariko ikibazo cyanze gukemuka.

IMG-20160320-WA0004

Bigdom aba mu Bufaransa

Uwitwa Rafiki n’umuhanzi umaze igihe kandi ukunzwe nawe yigeze gufungirwa igitaramo yari yateguye kwa Gatera Rasta nawe kirahagarikwa n’abandi batandukanye ariko kugeza ubu polisi ntiragaragaza impamvu abahanzi batabareka ngo batarame dore ko u Rwanda muri Africa kiri mu bihugu bifite umutekano.

Ahari umutekano abantu barara bakora amasaha 24 ndetse na Perezida Kagame yigeze gukangurira Abanyarwanda gukora amasaha 24 kugirango biteze imbere.

Priscillah Umuratwa

Prencess Prescillah Umuratwa uba muri America

Ibitaramo bya muzika mu bindi bihugu biteza imbere igihugu ndetse n’abahanzi babyungukiramo cyane kuko iyo hari ibitaramo bitandukanye moto zirara zikora ,Taxi vatiri nazo zirara zikora ,Restaurant zirara zikora ,inganda zikora ibinyobwa zirunguka ,n’abandi bafite ibyo bacuruza kubera abantu barara bagenda abandi bakora.

Abahanzi ubu abenshi mu Rwanda usanga iyo babonye uko bagenda bigira mu mahanga ubu hari abahanzi 7 bose batari mu gihugu kandi bakora umuziki mwiza cyane kurusha uko bari bari mu Rwanda.

The Ben yaragiye ,Meddy yaragiye ,Kitoko nuko ,K8 Kavuyo ,Princess Prescillah ,Emmy,Bigdom , abandi umuziki warabananiye bawuvaho hasigaye ba Man Martin bakigerageza .

Umuziki utuma abantu banezerwa bakava mubyo kwigunga mu rugo ahubwo utuma barushaho kunezerwa bakibagirwa ibindi bibazo bitandukanye abantu baba bafite.

Undi muhanzi twabajije utashatse ko tuvuga amazina ye yagize ati “Nyakubahwa Perezida wacu Kagame turamukunda cyane ariko niba byashobokaga natwe akazakorana inama n’abahanzi tukamubwira akababaro kacu nk’abanyarwanda dukora umuziki kandi abanyarwanda bakunda ariko buriya turizera ko ibi mwandika bimugraho azageraho natwe akatwibuka”.

Ibi bituma abashoramari batazana amafaranga muri muzika kubera gutinya ibihombo bitezwa n’abafunga ibitaramo.Bamwe mu bakunda kurya ubuzima nko muri Uganda iyo baje inaha usanga bavuga ko mu Rwanda haba hakonje abantu batajya kurya amafaranga ,ngo basohoke bajya no kubyina n’ababigerageje bajya mutubari bagataha kare.

Utubyiniro twinshi twarahombye kubera abantu kutareka ngo batarame buke kuko muri Kampala abantu bava mu kabyiniro kamwe bakajya mukandi bujya gucya bagiye nko muri 3 cyangwa 4 ibyo utasanga inaha.

Noella

 

3,390 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.