umu amakuru- U Rwanda rwatumye Perezida wa Sudan Bashiir yiyunga n’uwa Sudan y’Epfo Kiir | Umusingi

U Rwanda rwatumye Perezida wa Sudan Bashiir yiyunga n’uwa Sudan y’Epfo Kiir

Please enter banners and links.

U Rwanda n’igihugu abantu n’amahanga bumvaga gisenyutse birangiye kubera umwiryane wazanywe n’abazungu ushingiye ku moko ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubu nicyo gihugu kimaze kugera ku bumwe n’ubwiyunge.

Ubu ndetse amahanga akaba amaze kurwigiraho byinshi ariyo mpamvu n’Abaperezida babiri bajyaga barebana ayingwe nkuko bikunze kuvugwa aribo Perezida wa Sudan Bashiir na Perezida wa Sudan y’Epfo Sulva Kiir baherutse guhurira mu Rwanda bakahiyungira.

Aba ba Perezida bahuriye mu Rwanda baje mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wabaye Kuwa 18 Kanama 2017 maze barasuhuzanya nyuma y’imyaka myinshi batavuga rumwe.

Perezida wa Sudan y’Epfo Sulva Kiir yari inyeshyamba arwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashiir umaze imyaka irenga 30 kubutegetsi biza kurangira Sulva Kiir Sudan ayiciyemo ibice habaho Sudan y’Epfo ubu akaba ariwe uyiyobora.

Nyuma y’imyaka myinshi rero bongeye guhurira ikigari bakorana mu ntoki umwe asekera undi ubona ko nta kibazo bagifitanye nkuko byagaragaraga ko Bashiir yamubwiye ati uri umugabo kabisa undi nawe ati warambonye ko ntoroshye mu rwenya.

Abantu niho bahereye bavuga ko u Rwanda ubumwe n’ubwiyunge abafite amakimbirane bose iyo baje mu Rwanda arashira bakongera gusuhuzanya ndetse no guseka bagataha bongeye kuba inshuti.

Bamwe bavuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu buryo butangaje nyuma y’igihe gito gusa ruvuye mu ntambara kandi abenshi bumvaga bitazashoboka ariko byose bakaba babikesha Perezida Kagame.

Ndayambaje F

2,538 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.