Dr.Frank Habineza mbere yo kwiyamamaza I Kibeho yabanje guca kwa Nyiri ijambo amuha umugisha wo gutsinda amatora
— July 23, 2017
Please enter banners and links.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017 umukandida uhagarariye Ishyaka rya Green Party Dr.Frank Habineza na Madamu we Edith wavuye mu gihugu cya Sweden mbere yo kujya kwiyamamariza imbere y’abaturage ba Kibeho babanje kujya kwa Nyirijambo mutagatifu kumusaba umugisha bagatsinda amatora maze arawubaha.
Dr.Frank Habineza yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru I Kibeho ku butaka butagatifu aho Bikiramariya nyina wa Yezu/Yesu yagaragariye Abanyarwanda ari muzima none Isi yose ikaba iza gusura aho hantu I Kibeho.
Dr.Frank Habineza akigera I Kibeho yakiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho wabahaye ikaze ati “Banyakibeho nabasabaga ko twatega amatwi Umukandida uhagarariye Ishyaka rya Green Party mu Rwanda akatugezaho imigabo n’imigambi kalibu turabishimiye mugubwe neza hano nta kibazo ibindi murabyivugira murakoze”.
Dr.Frank Habineza ahawe ijambo kugirango abwire imbaga y’abantu bari baje kumva imigabo n’imigambi ye yahereye ku muhanda uturuka I Huye igera I Kibeho ati “simbyumva imyaka yose ishize Kibeho na Nyaruguru muri rusange mutarabona umuhanda wa Kaburimbo nasanze ni muntora mukwezi kwa munani aricyo nzaheraho mbakorera umuhanda kuko urakenewe cyane aha n’ahantu hafite amateka isi yose iza gusura aka gace niyo mpamvu tugomba gukora umuhanda tukubaka Hotels nziza zigezweho hakabyazwa umusaruro”.




Green Party yakiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wambaye ikote ry’umukara

Dr.Frank Habineza abwira Abanyakibeho imigabo n’imigambi ye ndetse ko Nyiri ijambo yamuhaye umugisha wo gutsinda amatora asaba ko bazamutora akabakorera ibyiza biteza imbere igihugu
Dr.Frank Habineza yahavugiye byinshi azakorera Abanyabisesero ,iKibeho ndetse n’Abanyakarere ka Nyaruguru muri rusange aho ibyo yavuze byose wasangaga abaturage babyishimira cyane.
Bimwe muri ibyo yavuze ku kibazo cy’amatungu magufi aho buri mwana azajya ahabwa itungo ryo kororo mu rwego rwo kurwanya ubukene muri Leta ye.
Dr.Frank Habineza yagize ati “cyera tukiri abana wasangaga buri mwana afite itungo rye inkoko cyangwa ihene cyangwa urukwavu yabona agakweto keza akaba yagurisha ku itungo rye akakigurira atogombye kurushya ababyeyi ibyo byose nibyo tugiye kugarura kuko ababyeyi baravunika cyane”.
Yavuze nanone kubakira abaturage ibitaro bigezweho guhera mu Kagari ku Murenge no ku Karere mu rwego rwo guha abaturage ubuvuzi bwihuse kuko abarwayi benshi kuva Nyaruguru kujya I Huye Ingombyi (Ambulance)yajya kugerayo umurwayi yashizemo umwuka.
Ibyo yavugaga byose wabonaga abaturage bari baje ari benshi babyumva noneho ageze ku kibazo cyo kurwanya ubukene bose bati niwowe twari twarabuze tuzagutora.
Dr.Frank Habineza akaba yabwiye Abanyakibeho ko Nyina wa Jambo yamuhaye umugisha wo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu akayobora uRwanda aho yavuze ko abari bariho ku buyobozi bafite ibyo bakoze byiza ariko twe nk’urubyiruko turashaka ko barekeraho tugakomereza kubyo bakoze tugakora ibirenzeho kuko dufite imbaraga zo kubikora.
Ikindi Dr.Frank Habineza avuga n’ikibazo cy’umusoro na caguwa aho yavuze ko Abanyakibeho nibamutora ko buri muturage azamusubiza ubutaka aho gukomeza babukodesha kuri Leta nkuko bikorwa ubu ndetse agakuraho n’umusoro w’ubutaka .
Yavuze ko guca caguwa ari ikosa kuko nta nganda zihari zihagije zo gukora imyenda myinshi kandi ihendutse ariyo mpamvu avuga ko n’Iburayi caguwa zibayo azazirekeraho akabanza kureba ko inganda zihagije kandi imyenda zikora zihendutse kurusha caguwa.Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza akaba umunsi w’ejo Kuwa 24 Nyakanga 2017 azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera.
Gatera Stanley
2,439 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply