Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza yanejeje Abanyamuhanga Umujyi wose urahaguruka n’Abanyakarongi bamwizaza kumutora
— July 20, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 umukandida wa Green Party muri gahunda yo kwiyamamaza yahereye mu Karere ka Karongi aho yabwiye abanyakarongi imigabo n’imigambi ye bakamukomera amashyi menshi cyane ndetse bamwizeza kumutora.
Dr.Frank Habineza ubu witwa Kimara nzara akimara guhabwa ijambo ngo arigeze ku banyakarongi yahise avuga ko ategetse ko nta muturage uzongera gutegekwa guhinga igihingwa kimwe ndetse ategeka ko nta muturage uzongera kurandurirwa imyaka ko buri muturage agomba guhinga igihingwa ashaka.
Akimara kubivuga abaturage bamukomeye amashyi maze arongera ababwira ko nta muturage uzongera kugira ubukene ko ni bamutora azabakiza kuko mu Rwanda amafaranga atabuze ahubwo akoreshwa nabi.
Dr.Frank Habineza yavuze ko amafaranga ava mu misoro y’Abanyarwanda akajya mu ngengo y’Imari y’igihugu 40% aribwa n’abantu nkuko umugenzuzi mukuru wa Leta yabivuze ariko ngo abarya ayo mafaranga cyangwa abayanyereza ntibafatwe akaba yabijeje ko umutungo wa Leta wose uzajya ucungwa neza ukagirira abaturage akamaro.Ikindi gikomeye yavuze nacyo bakamukomere amashyi ni uko yabahaye urugero rw’Amakipe nka Liverpool FC na Arsenal FC zo mu Bwongereza ko abakinnyi usanga bahambwa akayabo bityo nawe natorwa azateza imbere siporo urubyiruka rugatezwa imbere nabo bakajya bahembwa agafaranga gatubutse.


Gitifu w’Umurenge wa Rugabano aha ikaze Green Party mu Murenge ayobora

Dr.Frank Habineza ageza ijambo ku baturage ba Karongi

Abaturage barimo kumva imigabo n’imigambi ya Green Party





SG.wa Green Party Ntezimana Jean Claude ibumoso ,Dr.Frank Habineza na Madamu we Edith bishimira abaturage ba Karongi

Abaturage bari benshi ugereranije n’ahandi yagiye kwiyamamariza




Arangije i Karongi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Ikindi nanone yavuze abaturage bagahaguruka bagakoma amashyi ni uko yababwiye ko nibamutora buri muturage azasubizwa ubutaka bwe kuko ubu buri muturage ubutaka abukodesha kuri Leta kandi Leta itabuze ubutaka bwayo.
Dr.Frank Habineza avuye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano yerekeje mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange aho avuga yakirwa n’imbaga y’abantu benshi cyane.Dr.Frank Habineza yakiriwe n’abantu benshi ndetse ahabwa ikaze na Rwiyereka Roger umuyobozi w’Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga aho yabwiye abantu benshi bari baje kureba umukandida wa Green Party ko ahagarariye Ishyaka ryemewe kandi babisabye Akarere ka Muhanga bityo rero bakaba bahawe ikaze mu Murenge wa Nyarusange ndetse no mu Karere ka Muhanga.Rwiyereka yagize ati “muhawe ikaze rwose”.Dr.Frank Habineza yahawe umwanya wo kwiyamamaza imbere y’imbaga y’abantu benshi cyane abagezaho imigabo n’imigambi ye aho yababwiye ku kibazo cy’iubutaka ,uburezi ,gushakira urubyiruko akazi n’ibindi byinshi.
Yakomeje ababwira imigabo n’imigambi ye aho yavuze ko nta muntu bazongera kwita ko ari umwanzi w’igihugu cyangwa ngo arwanya Leta ati “ibyo byose tuzabikuraho kuko buri munyarwanda agomba kugira uburenganzira ku gihugu cye kuko izaba ari Leta y’Anayarwanda na buri munyarwanda akishyira akizana agahabwa ubutabera busesuye”.

Abaturage benshi ba Muhanga baje kureba Dr.Frank Habineza


Abanyamuhanga bamwishimiye cyane babyinana nawe abandi bavuga ngo tuzagutora Habineza wacu
Akimara kubivuga abantu batangiye kuririmba bavuga bati Frank wacuuu!!!Frank wacuuuu,tuzagutora.
Dr.Frank Habineza akigera I Muhanga yabwiye abanyamuhanga nabo bari baje ari benshi ko yishimiye kugera ku ivuka kuko ariho avuka.
Arangije kwiyamamaza yanyuze mu Mujyi wa Muhanga arawuzenguruka agenda asuhuza abanyarwanda benshi bari ku muhanda bashaka kumureba bamupepera nawe akabapepera kuko yari yanyujijemo umutwe mu modoka ye hejuru.
Imbere y’imodoka ye hari hari izindi ziriho amafoto ye ndetse n’abamotari benshi bagendaga bavuza amahoni ku buryo kuva Dr.Frank Habineza yatangira kwiyamamaza aribwo yabonye abantu benshi cyane.
Gatera Stanley
2,716 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply