Umukandida Dr.Habineza Frank wa Green Party ntiyiyamamarije aho yagombaga kwiyamamariza I Rwimiyaga impamvu n’irimbi
— July 17, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 umukandida wa Democratic Green Party of Rwanda Dr.Frank Habineza ntiyiyamamarije aho yagombaga kwiyamamariza mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga.
Umukandida Dr.Frank Habineza n’abarwanashyaka be bageze I Rwimiyaga ari benshi cyane ariko inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge bumubwira ko aho yagombaga gukorera gahunda ye yo kwiyamamaza hatemewe kubera hegereye isoko n’ikigo cy’amashuri.
Ubwo byabaye ngombwa ko basubira inyuma ahitwa Bugaragara ko ariho inzego z’ibanze zateguriye Green Party gukorera gahunda yo kwiyamamaza ariko umukandida ahageze yanze no kuva mu modoka kubera ko nta bantu bari bahari ndetse umunyamabanga nshingwabikorwa wa Green Party witwa Ntezimana Claude yabwiye itangazamakuru ko impamvu bafashe icyemezo cyo kutiyamamariza Bigaragara aho bateguriwe ari ukubera ko aho babateguriye ari hafi y’irimbi rusange rya Bugaragara.
Ntezimana Claude yagize ati “aho twagombaga gukorera gahunda zacu zo kwiyamamaza bahadukuye batuzana hano kandi murabona ko abantu bacu twari twababwiye hariya Rwimiyaga kandi murabona ko kuhava kugera hano ari urugendo rurerure nabo twazanye ubu ndabategeye gusubirayo kuko ni kure ubwo rero ntago twakwiyamamariza ahantu hatari abantu kandi ku irimbi rusange ngirango namwe mwaribonye”.
Ntezimana Claude yakomeje avuga ko n’ibikomeza gutyo nta bwisanzure buzaba buhari mu matora kandi bari batangiye neza akaba asaba ko Komisiyo y’Amatora ifite inshingano z’amatora mu gihugu iki kibazo gikemurwa vuba amatora akaba mu mutuzo n’amahoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga witwa Kubwa Silver Ruboneka abajijwe impamva aho Green Party yari yateguye itariho yakoreye gahunda yayo yo kwiyamamaza abanza kwanga kuvugisha itangazamakuru avuga ngo I’m not ready mucyongereza ugereranije mu Kinyarwanda akaba yavugaga ko atiteguye kuvugisha itangazamakuru.

Umunyamabaganga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga Ruboneka
Nyuma yageze aho ati ariko nta kibazo ni mumbaze ibyo mushaka maze abajijwe impamvu bimuye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Green Party aho byagombaga kubera ati “hariya hari hateguwe mwabonye ko hari isoko ndetse hari n’ikigo cy’amashuri niyo mpamvu twahisemo kubazana hano”.
Abajijwe ikijyanye n’irimbi Green Party yavugaga ko yabaye intandaro yo kubuza abantu kuza kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa Green Party yavuze ko babashyize ku kibuga cy’umupira kuko n’izindi nama ariho zibera.
Aho hitwa Bugaragara wasangaga abantu barungurukira mu mazu yabo ndetse abandi bahagaze hanze barebera gusa ku buryo abantu bibazaga impamvu bataza mu bikorwa byo kwiyamamaza ko ari Ishyaka ryemewe mu gihugu.
Inkuru za Green Party turakomeza kuzibagezaho kuko yavuye I Rwimiyaga yagombaga gukomereza mu Karere ka Gatsibo ariko banyura mu mujyi wa Nyagatare bari bukomereze Kabarore ayo makuru yose turayabagezaho.
Gatera Stanley
2,518 total views, 9 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply