umu amakuru-              Donald Trump wiyamamariza kuba Perezida w’America arahigira gufunga Mugabe na Museveni | Umusingi

        trump_flicker_face_yess      Donald Trump wiyamamariza kuba Perezida w’America arahigira gufunga Mugabe na Museveni

Please enter banners and links.

 

 

 

 

trump_flicker_face_yess

 

 

 

Umuherwe ukomeye wo muri America wiyamamariza kuyobora America nyuma ya Obama yahize gufunga Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe na Perezida wa Uganda Yoweri Kagata Museveni kubera kugundira ubutegetsi batashaka ko n’abandi bayobora.
Donald Trump ibi yabivuze ubwo yahuraga n’abahoze ari abasirikare muri Washington maze avuga ko ari igihe cyabo kitaragera kuko natsinda amatora ateganyijwe kuba uyu mwaka mu kwezi kwa 11.

Mugabe

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe
Trump yagize ati “sinzihanganira abasaza nka Mugabe wa Zimbabwe na Museveni wa Uganda bashaka kuzapfira ku ntebe y’ubuyobozi nkaho ibihugu ari ibyabo nzabafungira mu magereza kuko ibyo ni ukugundira ubutegetsi kandi atari byiza”.
Perezida Museveni na Mugabe bakaba bakwiye kurya bari mpenge nkuko bajya bavuga mu Kinyarwanda ndetse iminsi yabo ikaba ibaze kuko harabura igihe cy’amezi 7 gusa kugirango habe amatora muri America.

museveniwin

Perezida Museveni n’umugore Janet
Kandi uyu muherwe Trump akaba ahabwa amahirwe yo gutsinda akaba Perezida w’America .
Ibi abanyamakuru bakaba baherutse kubaza Perezida Museveni ubwo yagiranaga nabo ikiganiro nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kubera muri Uganda niba yarumvise ibyo Trump yamuvuzeho ko azamufunga natsinda amatora.
Museveni yagize ati “uwo muntu simuzi nta nibyo numvise ariko mwe yatumye muzamubwire abanze icyemure ibibazo by’ubutinganyi n’iterabwoba muri America abone gutekereza ibya Museveni”.
Perezida Museveni yakomeje avuga ko ahubwo uwo Trump yazaza akamugisha inama uko yayobora America aramutse atsinze naho ubundi ngo Museveni gutinda kubutegetsi ni uko abaturage ba Uganda bamukunda kuko aribo bamutora.

Obama

Perezida Obama yarabyumvise araseka cyane
Nubwo avuga gutyo Perezida Museveni ari hafi kwitaba Inkiko kubera uwo bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu Amama Mbabazi Patrick yamureze mu Nkiko ko yibye amajwi.
Nanone Perezida Museveni kubera ubwoba akaba yarafungiye mu rugo uwitwa Col.Kiiza Besigye kubera gutinya ko yagaragaza ibimenyetso ko yibye amajwi bikaba byateza intamabara muri Uganda.
Perezida Museveni akaba ari ku nshuro ya 5 atsinda amatora muri icyo gihugu aho ubu yabonye amajwi 60% naho Besigye abona 43% aho bivugwa ko abaturage benshi bamaze kumurambirwa ahubwo nabamutora ari imifuka y’amafaranga agenda yikureye abaha ngo bazamutore.
Perezida Mugabe we ubu agejeje imyaka 92 ariko yanze kurekura ubutegetse ku buryo n’imbaraga zimaze gushira agenda agwa hasi.
Uyu mu Perezida wa Zimbabwe abantu bibaza niba atazapfira mu ntebe yubuperezida ndetse bavuga ko azageza igihe kugenda bimunanira akajya agenda mu kagare bamusunika ariko atarekuye ubutegetsi .
Ibyo nibyo Trump Donald ashaka guca muri Afurika aho usanga ugiye kubutegetsi aba adashaka kubuvaho vuba.
Rwego Tony

3,310 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.