Perezida Kagame yemejwe n’Ishyaka FPR Inkotanyi kurihagararira mu matora aca amarenga y’uzamusimbura
— June 17, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Paul Kagame yemejwe n’Ishyaka FPR Inkotanyi kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu abwira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko azakoresha imbaraga zose mu kubahiriza inshingano ze ariko ababwira ko hari ikintu kimwe bakwiye gufataho umukoro ku buryo nyuma y’imyaka irindwi hazabaho uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi.
Hari abatangiye kuvuga ko kugirango avuge kuriya ari amarenga ko uzamusimbura yamaze kumenyekana ahari.
Ibi Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabivuze Kuwa 17 Kamena 2017 ubwo yagezaga ijambo ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kongere yateraniye ku cyicaro gishya cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.


Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimiye icyemezo cyo kwishimira ko Perezida Kagame azabahagararira mu matora


Ni inyubako yatashywe ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu mbere y’uko iyi kongere itangira ku mugaragaro. Ni kongere itari isanzwe kuko yagombaga gufata umwanzuro hakemezwa umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama tariki ya 3 na 4 uyu mwaka.
Kongere ya FPR Inkotanyi yemeje ko Perezida Kagame ari we uzayihagararira nyuma y’amatora yabaye aho mu bantu 1930, muri bo 1929 batoye Perezida Kagame haboneka imfabusa imwe.
Iyi kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi yari n’umwihariko wo gusubiza ibibazo bimaze iminsi byibazwa kuva mu mwaka wa 2013. By’umwihariko muri Kongere ya FPR yabaye muri Gashyantare uwo mwaka, hagarutsweho ku kuba hari benshi basaba Perezida Kagame ko yazakomeza kuyobora igihugu nyuma y’umwaka wa 2017 bagaragaza ko”ntawuhindura ikipe itsinda”.
Ni mbere y’uko Abanyarwanda basaga miliyoni enye babimusaba bakandikira Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshingamategeko ko rivugururwa rikemeza ko ashobora kongera kwiyamamariza manda y’imyaka irindwi nyuma yaho akaba yanashyiraho izindi ebyiri z’imyaka itanu.
Muri iyo myaka hari abakomeza kubaza Perezida Kagame niba koko azemera kuva ku butegetsi, gusa we yahisemo gutanga ihurizo kuri buri wese mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi ngo ajye gutekereza icyazakorwa mu mwaka wa 2017.
Mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu yashimiye abitabiriye iyi kongere anababwira ko azakomeza gukora inshingano ze n’imbaraga ze zose kandi azateza imbere abanyarwanda n’uRwanda.
Ati “Ndagira ngo mbanze mvuge ko aha hantu mpanyuze kenshi ariko simpamenyera. Ndaza kubabwira icyo nshaka kuvuga. Mbere hano uko tubanye igihe kirekire, ibyo dukoze hamwe, icyizere tugirirana, imirimo myiza dukorera igihugu cyacu twikorera kandi hanyuma bikaza kugira bitya bikagusha ahantu hamwe.”
“Ubundi nari nkwiye kuba mpagaze hano uyu munsi, dushakisha uburyo ubuyobozi bwa RPF cyangwa se cyane cyane umuyobozi utoranywa na RPF kuzayihagararira mu gihe cy’amatora y’ipiganwa ry’uzayobora igihugu, njyewe akazi kanjye ari uguhereza undi inkoni nari nitwaje cyangwa se nari mbatwariye.”
“Mu busanzwe niko byagakwiye kuba bigenda, niko mbere byari byagenwe ariko mu minsi yashize mwarabihinduye muvuga ko ibizaba uyu munsi bizaba ukundi cyangwa bizaba ibindi. Nta ruhare nabigizemo.
Uruhare nabigizemo ni ukubibemerera kubera ko mwabinsabye. Hari n’ubundi byagiye biba ntabwo aribwo bwa mbere, nta n’ubwo igitutu cyo kutabyemera cyangwa cyo kungira inama yo kutabyemera cyari gike.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje aha umukoro abanyamuryango ba FPR Inkotanyi abasaba ko nyuma y’imyaka irindwi batekereza ku buryo hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi, ibibazo byatumye bamusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda bakaba babigaragaza muri iki gihe kigiye kuza.
Yakomeje avuga ko azi ubushobozi bwa RPF bisobanuye ko izatsinda amatora ati ariko “Mu myaka irindwi dukore ibintu neza, cyangwa mu buryo butandukanye ariko imyaka irindwi iri imbere iduhe ikintu cy’ihererekanya […]Ibyo bituma munsaba ko nkomeza bibe byavugwa muri iyi myaka irindwi […] Ntabwo ndi kubashyiraho igitutu ariko mugomba kubitekerezaho.”
Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko gutangira kwitoza kuba abanyapolitiki, arubwira ko yaba abavutse mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo bose bashobora kuba ba Perezida.
Yavuze ko mu gihe rugikomeje gutinya Politiki, rushobora kuzisanga ruyobowe na Politiki itari nziza kandi atari byo rwahisemo, ati “mutangire kwitoza hakiri kare, mugire uruhare muri politiki y’igihugu.”
Mu gihe Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutekereza k’ugomba kumusimbura, ntiyagaragaje igihe ntarengwa cyangwa ibishobora kugenderwaho mu gukora aya mahitamo.
Yagize ati “Hari akazi kenshi kadutegereje kandi turagakora, kandi mwansabye gukomeza kubayobora, narakomeje kandi navuze ko nzakoresha buri kimwe cyose mfite nkuko nabikoze mbere cyangwa se nzakuba ingufu zanjye kugira ngo twese hamwe tube twagabanya izo mpamvu zituma munsaba gukomeza. Ntabwo nshyiraho igihe ntarengwa, ntabwo nshyiraho ibigomba gukurikizwa, ndi kubasaba gusa kumfasha nkuko twakomeje kubigira, nkuko twakomeje kubikora kugira ngo turenge izi mbogamizi zituma munsaba gukomeza. Ndatekereza ko turi kumwe kuri iki, nibura ndatekereza ko mwumva ibyo ndi kuvuga. Nibyo?”
Ni ku nshuro ya kabiri mu myaka itarenze ine Perezida Kagame aha abanyamuryango ba FPR Inkotanyi umukoro kuko yaherukaga mu 2013, ubwo bamubazaga niba aziyamamaza muri uyu mwaka. Icyo gihe Itegeko Nshinga ntiryari ryakavuguruwe nabwo yari yahaye abanyamuryango ba FPR umukoro abasaba kujya gutekereza uko bizagenda.
2,584 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply