umu amakuru- Perezida Kagame yatashye kumugaragaro icyicaro gishya cya FPR Inkotanyi gihenze | Umusingi

Perezida Kagame yatashye kumugaragaro icyicaro gishya cya FPR Inkotanyi gihenze

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 17 Kamena 2017 Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyicaro gishya cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abahageze batangajwe n’uburyo basanze ari henza cyane bakavuga ko ari inyubako inziza kandi ihenze cyane ku buryo hari abavuze ko ishobora kuba ari iya mbere muri Afurika.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2017, wabimburiye Kongere idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yo guhitamo umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Iyi Kongere yemeje bidasubirwaho Paul Kagame nk’ugomba kuyihagararira mu matora; yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa n’abandi.

Ishyaka rya FPR riri kubutegetsi ryemeje Kagame Paul nyuma y’uko hari andi Mashyaka nka PSD na PL baramaze kwemeza ko bazashyigikira Perezida Kageme.

Hari abanenze ayo mashyaka ko bagombaga gutanga umukandida wo mu Ishyaka ryabo ariko abandi bantu bakavuga ko ibyo ayo Mashyaka yakoze n’undi wese yabikora kuko hari ibyo babonye Perezida Kagame yakoze ndetse n’amahanga arabyemera.

N’ibyinshi bivugwa Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda birimo umutekano ,isuku ,imihanda ,amashanyarazi n’ibindi byinshi.

 

 

2,661 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.