umu amakuru- Rayon Sports yari yitwaje umupfumu wayo yayiraguriye gutwara igikombe cya Shampiyona y’uRwanda | Umusingi

Rayon Sports yari yitwaje umupfumu wayo yayiraguriye gutwara igikombe cya Shampiyona y’uRwanda

Please enter banners and links.

Bidasubirwaho, Rayon Sports yamaze gutwara  igikombe cya shampiyona y’uRwanda  2016-2017 nyuma yo gutsinda Mukura ibitego 2-1 bya Moussa Camara mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2017.

Nyuma yo gutsinda Mukura hagaragaye umupfumu wa Rayon Sports bivugwa ko yari yamaze kuyiragurira ko kuri uyu mukino aribwo bazatwara igikombe akaba yagaragaye ari mu byishimo.

Iyi ntsinzi ni amateka akomeye kuri Masoudi Djuma kuko yahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu 2004 ari umukinnyi none nyuma y’imyaka 13 abisubiyemo ari umutoza mukuru.

Muri uyu mukino wari wabanje kuvugwaho byinshi mbere yo kuba, Ivan Minnaert atangaza ko azakinisha abakinnyi umunani nyuma yisubiraho ashyiramo 11, watangiye Rayon Sports ishaka igitego cyo mu minota ya mbere ku munota wa kabiri Moussa Camara agera imbere y’izamu ariko ateye umupira uca hanze.

Uyu munya-Mali wakinaga umukino wa mbere nyuma y’ibihano yari yafatiwe azira gutoroka ikipe, yakomeje guha akazi gakomeye ba myugariro ba Mukura VS ndetse ku munota wa 13 afungura amazamu ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot, ashyiraho umutwe awuboneza urushundura.

Ivan Minnaert wari uhanganye na Masoudi Djuma wahoze amwungirije muri iyi kipe, yatangiye kutumvikana n’abasifuzi bari bayobowe na Samuel Uwikunda hagati mu kibuga, avuga ko hari amakosa abakinnyi be barimo gukorerwa ntibayahane bigera n’ubwo abwira uwo ku ruhande ko niba atarimo kubona neza yamutiza amadarubindi.

Kuva ku munota wa 20 Mukura VS yihariye umupira akanya gato ibonamo uburyo bubiri bwari kubyara ibitego ariko yaba Ibrahim Nshimiyimana ndetse na Kevin ntibabasha kubukoresha neza.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0, abakunzi ba Rayon Sports batangira kubyina intsinzi ariko bazi neza ko hakiri indi minota 45 y’igice cya kabiri yashoboraga kubabuza ibirori bari baje bambariye.

Icyizere cyaje kwiyongera mu gice cya kabiri ubwo ku munota wa 53 rutahizamu Moussa Camara yashyiragamo igitego cya kabiri. Mu gihe abafana barimo abibumbiye muri Gikundiro Forever na March Generation bari bakiri mu bicu bamwe batararangiza kucyishimira, Youssuf Habimana yahise abyaza umusaruro umupira yahawe na Ibrahim Nshimiyimana atsinda icya mbere cya Mukura VS.

Imibare yahise iba myinshi ku batoza bombi batari bigeze bicara, Masoudi Djuma yiyama abakinnyi be b’inyuma barimo batakaza imipira cyane naho Ivan Minnaert utashakaga ko atwarirwaho igikombe we umwanya munini yawumaraga ashwana n’abasifuzi yashinjaga kubogama.

Masoudi yakoze impinduka akuramo Nsengiyumva Mustapha yinjiza Nova Bayama bidatinze akuramo Manishimwe Djabel yinjiza Muhire Kevin mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi ashaka igitego cya gatatu.

Rayon Sports yashakaga igitego cy’umutekano ariko na Mukura VS ishaka igitego cyo kwishyura cyagombaga kubuza iyi kipe ikomoka i Nyanza kuyandikiraho amateka yo kuyitwariraho igikombe kandi ari ikipe bihora bihanganye.

Iminota 90 yarangiye Rayon Sports itahanye amanota atatu, abafana bayo batangira kuririmba Murera bitera mu bicu.

Kuva Masoudi Djuma ukomoka i Burundi yafata Rayon Sports umwaka ushize asimbuye Ivan Minnaert wari weguye, yahinduye byinshi ayihesha igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC.

Igikombe Rayon Sports yatwaye ni icya munani cya Shampiyona yegukanye nyuma yaho icyegukanye mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013 na 2017.

Inzira Rayon Sports yanyuzemo ngo yegukane igikombe yaherukaga mu myaka ine

Rayon Sports yatangiye itanga ubutumwa na mbere y’uko umwaka w’imikino utangira igura abakinnyi batandukanye barimo Rwatubyaye Abdoul na Rwigema Yves yakuye muri mukeba APR FC, igura rutahizamu Moussa Camara, Nahimana Shassir bo gusimbura Ismaila Diarra na Davis Kasirye yari yagurishije.

Iyi kipe yanafashe bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezeramo mu makipe yabo nka Nova Bayama wanayifashije cyane uyu mwaka, myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wavuye muri AS Muhanga ndetse iza no kongeramo Sibomana Abouba, Mugabo Gabriel na Tidiane Kone hagati muri shampiyona.

Kugira abakinnyi benshi kandi bakomeye kuri buri mwanya byafashije Masoudi gutsinda imikino 21 anganya ine atsindwa rimwe na APR FC mu mikino 26 ya shampiyona Rayon Sports yakinnye uyu mwaka.

Ku ikubitiro, Police FC niyo yabaye ingaruzwamuheto shampiyona igitangira itsindwa 3-0 mu mukino ufungura. Iyi kipe yakomerejeho itsinda amakipe atandukanye ishyiraho n’agahigo ko kumara imikino irindwi itarinjizwa igitego mu izamu.

Ako gahigo kaje gukurwaho na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa munani warangiye itsinzwe ku bitego 5-2 tariki 12 Ukwakira 2016.

Rayon Sports yakomeje kwitwara neza gusa ku munsi wa 14 wa shampiyona tariki 21 Mutarama 2017 kuri stade Amahoro iza gutsindwa umukino wa mbere na APR FC ari nawo rukumbi yatsinzwe kugeza yegukanye igikombe.

Rayon Sports yanditse amateka yo gutwara Shampiyona habura imikino ine ngo irangire. Mu mikino isigaje harimo uwa Pépinière FC, Etincelles FC, APR FC na Kiyovu Sports zose zigomba kuzajya ziyikomera amashyi mbere yuko umukino utangira.

Mu minsi ishize, myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yagaragaje ko bizaba bishimishije gukomerwa amashyi na APR FC yahoze akinira.

 

 

2,735 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.