umu amakuru-      Uburinganire :Abakobwa bo bazatangira ryari gusaba abahungu bakabakwa ? | Umusingi

Wedding couple      Uburinganire :Abakobwa bo bazatangira ryari gusaba abahungu bakabakwa ?

Please enter banners and links.

Wedding couple

 

 

 

Mu nama yabaye Kuwa 4 Gashyantare 2016 muri Gland Legacy Hotel bamwe mu bagore bari bitabiriye inama yari igamije kugaragaza uko uburinganire bufasha imiryango kwiteza imbere bamwe mu bagore uwo munsi bagaragaje impungenge uburyo abakobwa cyangwa abagore bagitinya kujya gusaba no gukwa abahungu baba bari bushakane.

-5491

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne
Umwe mu bagore wabonaga avuga ko uburinganire mu Rwanda buhari ariko hari ikibazo kimwe gikomeye kibubangamira.
Uwo mugore twifuje kutavuga izina rye yagize ati “kuki usanga abakobwa cyangwa abagore bafite amafaranga menshi bakundana n’abahungu ariko ugasanga abo bakobwa cyangwa abagore batinya kujya gusaba umuhungu iwabo ndetse no kumukwa kandi uburinganire bwaraje?”.
Muri iyo nama Depite Safari yagaragaje ko u Rwanda ari urwambere ku isi mu buringanire ndetse avuuga ko ubu mu Nteko ishingamatego y’uRwanda abagore bageze kuri 64%.

safari

Depite Safari
Mu byagaragajwe nk’imbogamizi muri iyo nama yari yateguwe na RWAMREC havuzwe ikibazo cy’umuco aho bamwe usanga bagikurikiza ibya cyera ko umugore ariwe uteka ,umugore niwe wirirwaga mu rugo ,umugore niwe wareraga abana wenyine ,umugore ntiyagiraga uburenganzira bwo kwiga ,umugore ntiyagiraga uburenganzira ku mitungo n’ibindi byinshi ,ubu byinshi bikaba byaragiye bikemuka ariko haracyari ikibazo cy’abakobwa cyangwa abagore batinya kujya gusaba no gukwa abahungu baba bakundanye nabo kandi abo bakobwa cyangwa abagore bafite ubushobozi kurusha abahungu.

DSC05827

Bamwe mu bari bitabiriye inama ya RWAMREC bashima ko uburinganire bwagejeje ku iterambere (photo/umusingi)
Ikindi kibazo abashinzwe kwigisha uburinganire bafite ese abakobwa cyangwa abagore batinyutse bakajya bajya gusa no gukwa abasore ,abasore bo babyemera?.
Ikinyamakuru Umusingi mu isesengura cyakoze cyasanze hakiri ikibazo kugirango impande zombie zumvikane kuri icyo kibazo cy’abagore cyangwa abakobwa gusaba abahungu mu miryango yabo ndetse no kubakwa nkuko abasore basaba abakobwa iwabo bakanabakwa.
Hari undi wavuze ati byose birashoboka ati cyera ko nta mugore wuriraga urusengero rw’inzu akubaka ubu ko babikora ,ko nta mugore watahaga nyuma y’umugabo ubu se ko buri umwe azira igihe ashakiye bitewe n’akazi ko ntacyo byahungabanyije?ko umugore asigaye abona akazi keza kurusha umugabo?ko umugore yishyurira abana amafaranga y’ishuri kandi umugabo ahari?
ko umugore ahahira urugo kandi afite umugabo?ko umugore yishyura amafaranga y’inzu bakodesha kandi umugabo ahari ibyo byose n’uburinganire bwamaqze kugera mu bantu bagahindura imyumvire akemeza ko n’ibyo by’abakobwa gusaba umuhungu akamukwa bishoboka mu gihe ababifite munshingano babihagurukiye.

Wedding
Yongeraho ko itangazamakuru naryo rikwiye gufatanya n’abo babifite mu nshingano bakigisha kuko ni ukwigisha abantu bagahindura imyumvire gusa ubundi gahunda zigakomeza.
Ubwanditsi

3,163 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.