Umunyamakuru akaba na nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus Shyaka Kanuma arafunzwe
— January 2, 2017
Please enter banners and links.

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rwanda Focus Shyaka Kanuma, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro n’ibijyanye n’isoko rya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yatsindiye binyuze mu buriganya.
Uyu Shyaka Kanuma mu kiganiro n’abanyamakuru mu Rugwiro yigeze kubwira Perezida Kagame ko itangazamakuru ryigenga nta kibazo kijyanye namikoro rifite anyomoza undi munyamakuru wari usabye Perezida ko yagira icyo afasha itangazamakuru ryigenga naryo rigatera imbere nkuko abifitiye ububasha n’ubushobozi kandi nkuko afasha abandi bakora indi myuga kwiteza imbere.
Niba nta kibazo cy’amikoro gihari Ikinyamakuru cye ubu kirihe?
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, Chief Supt. Lynder Nkuranga, niwe wemeje iby’itabwa muri yombi rya Shyaka Kanuma.
Chief Supt. Nkuranga ati “Shyaka Kanuma yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu taliki 31 Ukuboza 2016 umunsi usoza umwaka biturutse ku kirego cyatanzwe na Rwanda Revenue Authority kijyanye n’imisoro y’imyaka ishize itarishyuwe ndetse n’ibindi byaha.”
Chief Supt. Lynder Nkuranga yirinze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iri tabwa muri yombi kuko ngo hagikomeje iperereza.
Gusa yavuze ko ‘ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.”
Bivugwa ko Shyaka abereyemo Rwanda Revenue Authority imisoro ingana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda atishyuye mu gihe cy’imyaka itatu.
Ashinjwa kandi kuba yarakoresheje impapuro mpimbano agatsindira isoko rya miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda ryari ryatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero nyuma y’aho yari yakoresheje amazina y’abantu ariko bo batazi ko bari mu ipiganwa ndetse batari n’abafatanyabikorwa be.
Mu minsi ishize, ikinyamakuru cye, Rwanda Focus, cyandikaga mu rurimi rw’Icyongereza yaragifunze bikaba bivugwa ko byaturutse ku bibazo by’amikoro.
Umwe mu bantu bazi neza ibya Shyaka yavuze ko ‘yari amaze igihe kinini adatanga imisoro, akoresha uburiganya mu kwiba ibigo bitandukanye ndetse ntiyashoboraga no kwishyura abakozi be’.
Bivugwa kandi ko mu gihe yafungaga ikinyamakuru cye, Shyaka yari arimo amafaranga arenga miliyoni 18 abantu batandukanye harimo n’abakozi be.
Ikindi kandi ni uko ngo mu minsi ishize yatse inkunga ya miliyoni eshatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, RGB, avuga ko ari ayo gukomeza igitangazamakuru cye, ariko ngo akayakoresha mu bindi birimo kwishyura inguzanyo ya banki ingana na miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, n’ubu akaba aribyo yari akirimo kugerageza.
Andi makuru aturuka mu nzego zitandukanye zizewe avuga ko amafaranga yose hamwe yishyuzwa Shyaka Kanuma ari Miliyoni ijana na mirongo itanu y’Amanyarwanda (1.50.000.000).
2,788 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply