Udukingirizo kubura kubakora uburaya ku mupaka wa Cyanika no ku kigo Nderabuzima SFH ikabihakana .
— August 3, 2016
Please enter banners and links.

Abakora uburaya ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda bavuga ko bafite impungenge ko SIDA ishobora kwiyongera kubera ibura ry’udukingirizo.
Ibi babitangarije Abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA rishinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda ubwo basuraga uwo mupaka wa Cyanika kugirango baganire n’abahakorera uburaya bumve ibibazo bahura nabyo maze bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’udukingirizo.
Umwe mu bakora uburaya ku mupaka wa Cyanika utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “ubu bamwe muri twe dusigaye dukorera aho imibonano mpuzabitsina kubera kubura udukingirizo .
Turemera tugakoreraho kuko ntiwareka amafaranga kandi uyakeneye ubwo uwo Imana izafasha ntazandura ariko birababaje kubona ukora imibonano mpuzabitsina kandi uzi neza ko idakingiye ishobora kugutera SIDA ikakwica ugasiga abana bawe”.

Butera Robert ushinzwe itangazamakuru muri SFH
Uyu mugore ufite abana 2 yakomeje avuga ko ubundi bajyaga bajya ku kigo nderabuzima cya Cyanika bakaba udukingirizo tw’ubuntu bakatwibikira mu nzu mu rwego rwo kubarinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye no kubarinda ubwandu bushya bwa SIDA ariko ubu bakaba batakitubona kuko ikigo cyababwiye ko udukingirizo twashize.
Abanyamakuru ubwo bakoreragayo uruzinduko rwo kuvugana nabakora uburaya ukwezi gushize bagiye ku Kigo nderabuzima cya Cyanika bahagirira ikiganiro n’umuyobozi w’icyo kigo maze bamubaza impamvu batagiha udukingirizo abakora uburaya maze avuga ko udukingirizo twashize ariko ngo SFH yabemereye kuzabazanira utundi hakaba hari hashize ukwezi kose bategereje barahebye.

Umuyobozi wa SFH Wandera Manaseh
Ikinyamakuru cyabajije ushinzwe itangazamakuru muri SFH Butera Robert ikibazo cyavutse ko mu Ntara zimwe na zimwe havugwa ko udukingirizo twabuze maze kuri whatsapp ye avuga ko ibyo ari ukubeshya udukingirizo tutigeze tubura.
Butera yagize ati “uzaze ku biro tuguhe amakuru nyayo”.Ikibazo umuntu yakwibaza ku biro byabo niho hatangirwa amakuru nyayo gusa ko hari uburyo bwinshi bwo gutanga amakuru?.
Hari n’andi makuru yavugwaga ko zimwe muri porigaramu za SFH zirimo gufunga imiryango nko mu Karere ka Rusizi naho abanyamakuru bagiyeyo mu rwego rwo kuganiro n’abakora uburaya ku mupaka wa Bukavu maze bavuga ko umushinga wajyaga ubufasha ukorera muri SFH wahagaze kandi wajyaga ubafasha byinshi harimo no kwita kubafite ubwanduka bwa SIDA gufata imiti n’ibindi byinshi wabafashagamo none ukaba wahagaze.Ibi nabyo Butera Robert akaba yarabihakanye .
Ubundi iki kigo kiranengwa cyane imikorere yacyo uretse no kuba kitageza udukingirizo hose mu gihugu nkuko cyasigiwe inshingano na PSI Rwanda yajyaga ibikora ,cyakabaye gikora ubukangurambaga kuri SIDA gitanga n’utwo dukingirizo ,kurwanya Malaria ,ubukangurambaga mukuboneza urubyaro n’ibindi byinshi ariko usanga bikorwa gacye cyane.
Iki kigo ndetse kimaze iminsi kiri mu manza n’abamwe mu bakozi bahoze bagikorera bakirukanwa barega umuyobozi wa SFH Wandera Manaseh ko yabirukanye mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Iby’izo manza n’abahoze ari abakozi ba SFH tuzayibagezaho nayo mu minsi yavuba haravugwamo ibibazo byinshi .
Ni mu gikorwa Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ABASIRWA bamaze iminsi bakora mu rwego rwo gukangurira abakora uburaya kwirinda SIDA dore ko ari inshingano biyemeje gukora.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati yagize ati “hari amakuru twahawe ko imipaka imwe ni imwe usanga imibare y’abakora uburaya izamuka cyane aho kugabanuka ikaba ariyo mpamvu twifuje gusura imwe mu mipaka ivugwaho kugira imibare iri hejuru tukabasura tukavugana nabo bakatubwira igituma SIDA yiyongera bityo nk’abanyamakuru barwanya SIDA tukaba twabakorera ubuvugizi ibibazo byabo bigakemuka”.
Gatera Stanley
2,960 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply