umu amakuru- Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School | Umusingi

Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School

Please enter banners and links.

Inkuru nziza ku Banyarwanda bose cyane cyane ababa mu mahanga aho wasangaga abana babo batazi ururimi n’umuco Nyarwanda bityo mu gihugu cya Uganda hakaba hatangijwe ishuri ryitwa Indashyikirwa International School ryigisha umuco Nyarwanda .

Shingiro Umuyobozi mukuru w’iryo shuri aganira na Umusingi TV n’Ikinyamakuru Umusingi yavuze ko hari abana benshi mu bihugu bitandukanye ku isi b’Abanyarwanda ariko batazi Ikinyarwanda ndetse n’Umuco Nyarwanda batawuzi.

Shingiro yagize ati “Umuco n’ikintu gikomeye kandi dukomeje kurebera gusa abana benshi bagakura batazi ururimi batazi Umuco wabo twazikanga umuco utakaye ariko twatangije iri shuri kugirango rifashe abantu bose bashaka kwiga ibijyanye n’Umuco Nyarwanda “.

Umuyobozi mukuru wa Indashyikirwa Bwana Shingiro mu kiganiro yagiranye na Umusingi TV

Bamwe mu barimu bigisha ku ishuri Indashyikirwa International School

Yakomeje avuga ko ishuri rifite abarimu beza kandi rifite ibikoresho byose ku buryo abanyeshuri bigishwa neza.Yongeyeho ko ishuri rifite imodoka zizana abanyeshuri aho yaba ari hose muri Kampala zikanabasubizayo kandi abanyeshuri bahabwa ifunguro ku ishuri.

Nanone avuga ko ibiciro biri hasi cyane kuko icyo bagamije ni ugufasha abanyarwanda gusigasira umuco wabo kuko igihugu gitakaje umuco kiba kirangiye.Mu byo abanyeshuri bigishwa harimo ururimi ,guhamiriza ,imivugo,guca imigani ,gusakuza n’ibindi byinshi.

Ngwizimana Faida n’umwe mu barium bigisha kubyina amaraba na Birekeraho nawe akigisha guhamiriza ariko bakaba bigisha guhamiriza gakonda bitari iby’iki gihe nkuko muri bukurikire ikiganiro cyose muri video tugiye kubashyirira hano mwese mushishikarijwe kuyireba ndetse muyisangize inshuti n’abandimwe kugirango buri wese ufite umwana ushaka kwiga amenye ko hari ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda.

Gatera Stanley

 

49 total views, 15 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.