Opinion:Abana b’Abayobozi n’ababakire bajya kwiga iki hanze niba badashoboye gukopera Abazungu ngo nabo baze bakore imiti n’inkingo?.
— December 28, 2020
Please enter banners and links.

Indwara ya Corona Virus yatumye abantu bamenya ubwenge nyuma ya guma mu rugo kuko nta muntu washoboraga gutekereza ko byashoboka ko abantu bose baguma mu mago yabo akazi kagahagarikwa ,Indege zogahagarara bityo bituma nibaza muri Afurika imyaka yose abana b’Ababayobozi n’ababacuruzi ibyo biga hanze.
Kuva Afurika yabona ibyitwa ubwigenge nkuko byitwa abana b’Abayobozi bakomeye muri Afurika n’abana b’abacuruzi bajyaga kwiga hanze muri Amerika n’Iburayi ariko wenda tuvuze nk’ibihugu bimaze imyaka 58 ibindi 60 ibindi irengaho ,Iyo myaka yose abajyaga kwigayo bize iki?.
Niba abantu bakirwara bakajya kwivuze mu Buhinde no muri Amerika nahandi ku isi ,tukaba tugitegereza imiti iva I Burayi na za Amerika nahandi ku isi ,tukaba tutaragira Abashakashatsi ngo badukorere imiti ,none urukingo rugiye kuva mu bihugu bikize kandi ibyo bihugu abantu babyigiyemo ni benshi kuki batakopeye uko iyo miti ikorwa ngo babe bayikora muri Afurika?.
Ubwongereza ntibwakwemera urukingo rw’Abafaransa kimwe n’u Burusiya butakwemera urukingo rwa COVID-19 rw’Abanyamerika n’ibindi bihugu bikomeye bigomba gukora urukingo rwabo hanyuma bagaha Afurika.
Afurika n’umugabane ufite ubukire bwinshi cyane ndetse ibyo bihugu bikomeye byakomeye kubera Afurika ariko birababaje kubona muri Afurika yose dutegereje urukingo kuva hanze ,Imiti iva hanze ndetse abantu barware bakajya kwivuza hanze abatabishoboye bagapfa kandi abo bana babayobozi bakomeye ndetse n’abana babakire bashobora kwishyira hamwe bagafasha Afurika gutera ikirenge ishaka kwibohora nyakuri kuko niba tukivuriza hanze n’imiti iva hanze bivuze ko bakidutegeka ndetse n’imbunda ziva hanze.
Iki n’igitekerezo cyanjye nakigize nyuma yo kumva amakuru atandukanye ku rukingo dutegereje ku ndwara itubujije amahoro mwese muzi bituma nibaza nti abajya kwiga hanze bananiwe gukopera Abazungu ngo bamenye uko iyo miti ikorwa bayikore muri Afurika kuko nk’ubu ntibyadutwara igihe kirekire nkuko tuzategereza ko rutugeraho.

Ubundi iyo hari ikintu kidasanzwe bituma ngeza ku basomyi b’Ikinyamakuru Umusingi igitekerezo cyanjye uko mbyumva cyangwa uko mbibona bityo tukabiganiraho kuko hari abandi banyandikira bambwira nabo uko babyumva abandi bakambwira ngo ibyo wavuze ni ukuri abandi bati hari ibyo tutemeranya bityo tukajya inama dutanga ibitekerezo bitandukanye ariko bigamije kubaka.
COVID-19 ishobora gutuma utekereza ibintu byinshi ukaba wanatekereza uti ejo hashobora kwaduka indi ndwara noneho yo idatuma wagerana n’umuntu uwo ari we wese byibuze corona ntikubuza kuryamana n’umugore wawe cyangwa kwegerana n’abana bawe ariko indi ishobora kwaduka ibyo byose tutabyemerewe cyangwa hakaduka indi ifite ibindi bikomeye kurusha iyi nyagwa itubujije amahoro idupfuka umunwa tugahumeka nabi.
Reka ndekere aho simfite byinshi navuga gusa byari ukwibaza nti abagiye kwiga hanze kuva Afuriuka yabona ubwigenge bananiwe gukopera uko iyo miti ,izo nkingo zajya zikorerwa inaha n’ibindi byinshi tugikura mu mahanga?.
Mu gusoza ndashaka gushimira abantu bose cyane cyane mwe mukurikirana ibyo twandika mu kinyamakuru Umusingi mbifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire ,Dusenge cyane Imana izatugeze mu mwaka wa 2021 turi bazima kandi uzatubere mwiza iyi ndwara dusenge cyane igende bitarenze ukwezi kwa mbere kuko dore tugiye kwinjira mu mwaka mushya bigikomeye.
Uwashaka kunyandikira yanyandikira kuri email yanjye ya stanleygatera@gmail.com hanyuma tugahana ibitekerezo bigamije kubaka.
Ndabashimiye Murakoze Imana ibarinde.
2,957 total views, 3 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply