Uhagarariye Ishyaka rya FDC mu matora y’Umukuri w’Igihugu yatewe urusenda mu maso nkuko byigeze kuba kuri Dr.Kiiza Besigye (Amafoto atangaje)
— December 28, 2020
Please enter banners and links.

Amatora y’umukuru w’Igihugu aregereje mu gihugu cya Uganda ateganijwe mu kwezi kwa mbere umwaka utaha ariko ayo matora avugwamo ibintu byinshi ndetse Komisiyo y’Amatora ya Uganda ikaba yategetse ko kwiyamamaza bihagarikwa kubera COVID-19 ariko abiyamamaza bakaba babyanze.
Uretse ibyo bivugwa bamwe mu biyamamaza barimo Patrick Oboi Amuriat uhagarariye Ishyaka rya FDC wasimbuye Dr.Rtd Col.Kiiza Besigye yajyanywe mu bitaro kuri uyu munsi tariki 28 Ukuboza 2020 nyuma y’uko atewe urusenda mu maso n’abapolisi ba Uganda.
Mu mwaka wa 2011 ubwo Dr.Kiiza Besigye yiyamamarizaga kuyobora igihugu cya Uganda nawe icyo gihe yari ahagarariye Ishyaka rya FDC ryari rikomeye cyane icyo gihe nawe akaba yaratewe urusenda mu maso n’abapolisi.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda dukesha iyi nkuru nka news.afreead.world ,Iki kinyamakuru cyavuze ko Patrick Amuriat yajyanywe mu bitaro ameze nabi cyane cyuma y’uko umupolisi witwa Abraham Asiimwe yamuteye mu maso urusenda akajyanwa adashobora kureba kandi aribwa cyane.
Undi ukomeje guhura n’ibibazo ni uwitwa Kyaguranyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine ubu we akaba asigaye agenda yambaye umwambaro uzwi nka Bullet proof kandi imodoka ze zikaba ziraswa amapine igihe aba agiye kwiyamamaza cyangwa akabuzwa na Polisi kunyura mu nzira nyabagendwa ahubwo akanyuzwa mu mayira y’ibyaro ya kure ubundi agasanga imihanda irafunze akarara ku nzira.



Patrick Amuriat Oboi wa FDC uyu munsi amaze guterwa urusenda mu maso.


Hano Dr Kiiza Besigye muri 2011 nibwo nawe yatewe urusenda mu maso
Uwitwa Mulindwa Walid Lubega ushinzwe urubyiruko muri FDC nawe wari kuri gahunda ya Amurit Patrick Oboi yabwiye itangazamakuru ko bari bafite gahunda yo kujya kwiyamamariza ahitwa Bukedea na Mbale bageze ahitwa Muwayo basanga bariyeri ikomeye cyane .
Mu gihe babazaga Abapolisi impamvu babafungiye inzira babwiwe ko barimo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora muri Uganda yo guhagarika kwiyamamaza kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe bari bagisobanurirwa ibyo uwitwa Abraham Asiimwe umupolisi wari ukuriye abandi yabajije abari kumwe na Amuriat aho Amuriat Oboi ari bamwereka imodoka arimo ajyayo kuvugana nawe ahageze Amuriat amanura ikirahure cy’imodoka kugirango bavugane ako kanya Abraham Asiimwe amutera urusenda mu maso.
Abantu batandukanye baribaza impamvu abantu bemerewe kwiyamamaza kuba Perezida bahungabanywa na Polisi ku buryo igera aho itera umuntu urusenda mu maso ariko ubikoze ntahanwe?Ese baba batumwe?Ese iyo ni Demokarasi?kuko abayimamaza bemewe na Komisiyo y’Amatora baba bakwiye kurindwa.
Muhungu John-Kampala
2,693 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply