Amatora yashyushye muri Uganda ,Lukwago yasimbuye Dr.Kiiza Besigye muri FDC naho Museveni yemejwe n’Ishyaka rye kwiyamamaza indi manda n’ibya Bobi Wine
— July 28, 2020
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda abantu batangiye gushyuha imitwe kubera amatora ateganijwe umwaka utaha bityo Abanyapolitike nabo imibare yababanye myinshi guhitamo Ishyaka bajyamo bakabona imyanya mu buyobozi.
Kuri uyu munsi tariki 28 Nyakanga 2020 uwitwa Erias Lukwago Meya w’umugi wa Kampala yinjiye mu Ishyaka rya FDC risanzwe rihagararirwa na Rtd Dr.Col.Kiiza Besigye uhangana na Museveni cyane ,ubu Lukwago akaba ari we uziyamamaza ku mwanya wa Perezida muri iryo Shyaka asimbuye Kiiza Besigye muri FDC.
Kuri uyu nanone Perezida Museveni yari yagiye ku kicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kwiyandikisha nk’uzahangararira Ishyaka rye n’ubundi riri ku butegetsi rya NRM.


Perezida Museveni n’umugore we Janet Museveni kuri Komisiyo y’amatora uyu munsi

Abo muri FDC ubwo bakiraga Erias Lukwago mu Ishyaka avuye muri DP na Perezida Museveni ajya kwiyandikisha muri Komisiyo y’amatora muri People Power nabo batangizaga kumugaragaro ikarita y’umunyamuryango (Party card)izajya igurwa amafaranga igihumbi (1000Shs)naho DP iyobowe na Mao nabo bari bafite ikiganiro n’abanyamakuru bavuga kuri gahunda y’Ishyaka mu kwitegura amatora umwaka utaha dore ko iri Shyaka bivugwa ko rishobora kuba rigiye gusenyuka kuko inshuro imwe ryavuyemo abanyepolitike 4 kandi bakomeye bajya muri FDC.
Uretse Meya wa Kampala Erias Lukwago abandi bavuye mu Ishyaka rya Democratic Party (DP)harimo MP Betty Nambooze, Rubaga North MP Moses Kasibante na Makindye MP Allan Ssewanyana ,MP bisobanura Member of Parliament aba ari Umudepite.


Meya wa Kampala Erias Lukwago yakirwa kumugaragaro muri FDC


Hon.Bobi Wine Kyagulanyi Ssentemu utangiza ikarita y’ubunyamuryango uyu munsi
Ubu politike yashyuhije abantu imitwe kubera buri Shyaka rirashaka kujya ku butegetsi aho abantu bashaka gukora ibishoboka byose kugirango umuntu wabo azatsinde amatora n’ubwo bitoroshye muri Africa gutsinda amatora utari ku butegetsi.
Abanyapolitike binjira mu Mashyaka atandukanye ni uko hazaba n’amatora y’Abadepite ubu imibare yababanye myinshi aho buri umwe abara aho yajya agashyigikirwa agatsinda kuko hari guhatana gukomeye kubera muri Uganda buri Karere kaba gafite umudepite mu Nteko ishingamategeko kandi uwiyamamaza kuri uwo mwanya uba ugomba kuba uzwi cyane ndetse hari ibikorwa wakoreye abaturage kandi ufite amafaranga.
Ubu People Power izahagararirwa na Bobi Wine umuhanzi wicyamamare akaba n’Umudepite ikaba ariyo bivugwa ko ifite abantu benshi kubera ko yo yibanda cyane ku rubyiruko n’abantu bo hasi batagira kivugira ari nayo mpamvu akunzwe cyane kuko agerageza kuvugira umuturage wo hasi.
Muhungu John –Kampala
3,661 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply