Inzara yarateye ku buryo na Hotel zibura ibyo zigaburira abishyuye amafaranga yabo ?
— June 17, 2016
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa inzara mu bice bimwe by’uRwanda birimo za Kamonyi ,Huye nahandi hatandukanye ariko hashize iminsi havugwa abantu kubura ibiryo mu ma Hotel nk’ibaza niba inzara ivugwa hirya no hino mu gihugu yarageze no mu ma Hotel?.
Muri Kamonyi bambwiye ko inzara yaho bayise Nzaramba naho uduce tumwe twa Huye bambwira ko bayize Tronc commun ,muri izi zombi iyateye mu ma Hotel yitwa gute?cyangwa nayo bayite izina ryayo?.
Abantu Babura bate ibiryo kandi bishyuye amafaranga yabo?Hashize iminsi mbitekerezaho nk’ibaza niba inzara yarateye no muri Hotels bikanyobera.
Mu minsi yashize Perezida Kagame yanenze abicishije inzara abashyitsi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yaberaga mu Rwanda ,inkuru yasohotse mu gitangazamakuru cyo mu Rwanda cyandika inkuru za Leta, hatarashira iminsi ingahe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi nawe asaba imbabazi ku bantu babuze ibiryo mu nama kandi iyo nama nayo yari irimo abanyamahanga.
N’ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana avuga ko ari akabazo k’imitegurire ariko akwiye gucukumbura akamenya neza aho ikibazo cyaturutse.
Hari igihe usanga uwari ushinzwe kwishyura amafunguro muri Hotel yaragavuye kuko byagiye bigaragara henshi ugasanga ushinzwe kwishyura ibiryo biri bufungurwe n’abitabiriye inama ,akumvikana n’ubushinzwe muri Hotel mu ibanga bakagavura.
Umwe mu bumvise izi nkuru z’ibura ry’ibiryo muri Hotel utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “ntibyumvikana ukuntu abantu babura ibiryo kandi umubare wabazitabira iyo nama uzwi n’amafaranga yabagaburira bose ahari ariko ibiryo bikabura ,biratangaje ariko bakwiye gucukumbura kuko hajya habamo amanyanga rimwe na rimwe mu baba babishinzwe”.
Ese izi nkuru z’inzara ntizizaha isura mbi igihugu ,abanyamahanga bagakeka ko mu Rwanda hari inzara kandi bitari ngombwa ko amahanga amenya ibi bintu?.
Perezida Kagame yasabye ababishinzwe ko bakosora iki kibazo mbere y’uko abanenze u Rwanda kwicisha inzara abashyitsi bagaruka.Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana Minisiteri ayoboye irimo ibibazo byinshi akwiye guhagurikira kuko nakomeza gutya bishobora kuzamuviramo kwirukanwa nabi.
Hagiye havugwa ibibazo byinshi biri mu buhinzi n’ubworozi nyuma yaho Karibata wayoboraga iyi Minisiteri agendeye .Iki n’igitekerezo gishingiye kubimaze iminsi bivugwa ku ibura ry’ibiryo ku ma Hotel mu Rwanda ,abanyamahanga bakabibona nabi.
Umusingi1@gmail.com
2,655 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply