umu amakuru- Umunyarwandakazi Mutesi Sarah afungiwe muri Kenya azira ko ku mupaka wa Busia bamutereyemo kashe y’impimbano | Umusingi

Umunyarwandakazi Mutesi Sarah afungiwe muri Kenya azira ko ku mupaka wa Busia bamutereyemo kashe y’impimbano

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 29 Werurwe 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyahawe amakuru ko hari umukobwa w’Umunyarwanda witwa Mutesi Sarah ufungiwe mu gihugu cya Kenya azira ko ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya bamutereyemo muri Pasiporo ye kasha y’impimbano.

Umwe mu nshuti za Sarah Mutesi uri mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bashaka ubuvugizi umuntu wabo akarekurwa.

Twagerageje kubaza impamvu Mutesi Sarah afunzwe maze uwo mushuti we atubwira ko Mutesi afite nimero twamubonaho tukamwibariza maze arayiduha tuvugana nawe.

Twabanje kumusuhuza twumva aravuga neza hanyuma tumubaza uko ikibazo giteye cyatumye afungwa maze agira ati “Ku itariki 2 Gashyantare 2019 nibwo nambutse umupaka wa Busia.

Twagiye ku murongo bisanzwe twese badutereramo turakomeza hanyuma tugeze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta aho twagombaga gufatira indege itujyana muri Asia mu gihugu cya Kuweit abapolisi bambonye ko ndi umunyarwanda ndikumwe n’Abanyakenya batangira kumbaza impamvu naje kunyura muri Kenya ntanyuze mu Rwanda mbabwira ko aho na nyura hose mbyemerewe kuko mfite ibyangombwa byose”.

Mutesi yakomeje avuga ko bamukuye mu bandi bo barakomeza we bamujyana kuri Polisi ya Kenya ahitwa Shauli Mwoyo bamufungira aho kugeza ubwo bamusabye ruswa y’ibihumbi mirongo itatu ya mashilingi ya Kenya kugirango bamurekure arayitanga bamujya mu rukiko ashaka umwunganira mu mategeko aziko bari bumurekure araburana urukiko ruramurekura ariko rumuca amande ibihumbi ijana arabitanga ariko nabwo banga kumurekura.

Bamwe mu nshuti za Mutesi bavuze ko amakuru bafite impamvu Polisi ya Kenya itamurekura ari uko batinya ko ashobora kubarega kubera ihohotera bamukoreye n’ibihombo bamuteje bityo bahitamo kumwima Pasiporo ye.

Mutesi avuga ko yaragiye mu kazi muri Kuweit aribwo yahuraga n’abo ba polisi bakamuhohotera bakamubuza gukomeza urugendo rwe ariko tumubajije niba inzego zimenyeshejwe akaba yagarurwa mu Rwanda nta kibazo avuga ko nta kibazo kirimo ahubwo yabyishimira.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Ambasaderi w’uRwanda muri Kenya James Kimonyo niba hari icyo bamufasha agahabwa ibyangombwa bye akarekurwa maze avuga ko ubu ari mu Rwanda ariko afite uwo yabwiye ikibazo cya Mutesi kugirango agikurikirane.

Gusa muri Kenya hazwiho ko iyo bakubonye uteri umunyakenya bagerageza kuguhimbira ibyaha kugirango babone uko bakwaka ruswa bita kitu kidogo mu giswayiri.

Gatera Stanley

6,592 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.