umu amakuru- Perezida Mugabe n’ubwo yari yatsimbaraye kubutegetsi ariko yagezaho ava ku izima, mbere yo kwegura avuga amagambo 2 ateye ubwoba | Umusingi

Perezida Mugabe n’ubwo yari yatsimbaraye kubutegetsi ariko yagezaho ava ku izima, mbere yo kwegura avuga amagambo 2 ateye ubwoba

Please enter banners and links.

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe amaze kwegura mu gihe inteko yari yatangiye kwiga ku buryo bwo kumweguza ku ngufu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017.

Saa munani nibwo byari biteganyijwe ko abadepite batangira kwiga ku ngingo yo kweguza uyu mukuru w’igihugu umaze imyaka 37 ku butegetsi.

Amakuru yaturukaga muri Zimbabwe ni uko Perezida Mugabe yari yatsimbeye igisirikare ko atazava ku butegetsi ndetse umunsi w’ejo yari yakoze imyigaragambyo yo kwanga kurya no kunywa.

Kubera umuco w’Abanyafurika usigaye mu bihugu bike birimo na Zimbabwe cyera iyo umuntu mukuru yakoraga ikosa bashaka kumuhana bamuhamagariraga inshuti ze aribyo byabaye muri Zimbabwe ubwo byabaye ngombwa ko hitabazwa umusaza ungana na Mugabe witwa Kennedy Kaunda wabayeho Perezida wa Zambia.

Uyu musaza Kennedy Kaunda bivugwa ko yaraye yicaranye na Mugabe amwinginga kugera ubwo amwemereye abasirikare bariruhutsa kubera ko bari batangiye kugira ubwoba ko Mugabe ashobora no kwiyahura bigateza ibindi bibazo bya Politike mu gihugu.

Mu magambo yavuze akimara kwemera kwegura ku butegetsi ngo yavuze ko yubashye Kennedy Kaunda ,ikindi avuga ko Imana ariyo umubwiye kuva ku butegetsi kandi ko ntacyo bari bumutware.

Reuters ivuga ko ubwo ibiganiro byari bigitangira, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda yavuze ko Robert Mugabe yohereje ibaruwa ihamya ko yeguye, abibwira inteko yabyakiranye ibyishimo.

Mugabe yari yahamagaje inama isanzwe y’abaminisitiri isanzwe iba ku wa Kabiri haza bane gusa abandi 17 bajya mu yo kumweguza.

Mugabe yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka ku wa Gatandatu asimbuzwa Emmerson Mnanganwa yari yavanye ku mwanya wa Visi Perezida.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Mnangagwa yasohoye itangazo avuga ko atakwitabira ibiganiro byari biteganyijwe hagati ye na Mugabe, amusaba kwegura cyangwa akabikorerwa ku ngufu.

Yavuze ko akiri mu buhungiro kandi adateganya kuhazva Mugabe atarava ku butegetsi kuko afite impungenge z’umutekano we.

Yahunze Mugabe amaze kumwirukana bigafatwa nk’uburyo bwo gushaka ko umugore we Grace azamusimbura.

Igisirikare cyinjiye muri politiki nyuma y’iyirukanwa rya Mnangagwa ugifitemo inshuti nyinshi zikomeye kuko yarwanye urugamba rw’ubwigenge.

Mugabe niwe Perezida rukumbi wayoboye Zimbabwe kuva yakwigenga ku bakoloni b’Abongereza mu 1980.

Yabanje kuyobora nka Minisitiri w’Intebe aba Perezida mu 1987, akomeza gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera.

Ibihugu bitandukanye byashimye uburyo igisirikare cya Zimbabwe kitwaye muri iki kibazo kuko mu bindi bihugu Coud d’Etat zihitana abantu benshi ndetse n’uwayoboraga rimwe na rimwe agahunga igihugu cyangwa akanafatwa agafungwa ariko bo nta mvururu zabaye ndetse nta kibazo na kimwe cyabeye aribyo bashimirwa.

 

 

 

 

3,132 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.