Umuherwe Majyambere asanga Kizito Mihigo yarazize ko yashakaga kuzaba Perezida
— March 22, 2016
Please enter banners and links.


Umuherwe w’umunyarwanda witwa Majyambere Silas uba mu gihugu cya Uganda avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ufunzwe azira gukorana n’abanzi b’igihugu yarenganye azira ko yari akunzwe cyane ku buryo yashoboraga kuziyamamariza kuba Perezida.
Majyambere yaganiriye n’umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umusingi maze agira ati “ariko buriya uriya mwana ntazize ko yari akunzwe cyane yari kuziyamamaza akaba Perezida w’iguhugu?”.
Ayakomeje avuga ko asanga baramurenganije bakamubeshyera ngo kuko ibyo ashinjwa atabikora.
Hari benshi bibaza impamvu uyu muherwe yibera mu gihugu7 cya Uganda ari umunyarwanda yakabaye ashore imari ye mu Rwanda agateza imbere igihugu cye ariko amakuru avuga ko ibikorwa bye byinshi biba mu bihugu nka Uganda ,Djibout ari nacyo gihugu ahagarariye muri Uganda ,Burundi na Eritrea.
Mu Rwanda akaba yarabeshye Perezida wa Repubilika mu mweherero w’abayobozi wabereye mu Bugesera mu mwaka wa 2011 ari nawo aherukamo aho yavuze ko azubaka Hotel y’inyenyeri 5 I Rusizi ya Miliyoni 10 z’amadorari ariko kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi iyo Hotel ntirubakwa.
Bamwe mu nshuti ze bibaza uburyo abeshya umukuru w’igihugu ndetse akemera gukora ibyo adashoboye .
Majyambere akaba yarabwiye iki kinyamakuru umwaka ushize ko ikibanza yashakaga kubakamo iyo Hotel y’inyenyeri 5 bari barakimwimye ariko nyuma aza kuvuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwakimuhaye.

Umuherwe Majyambere Silas ubwo aheruka mu Rwanda

Kizito Mihigo ufunzwe
Kuva yavuga ko yakibonye kandi mbere yaravugaga ko atubatse kubera Akarere ka Rusizi katamuhaye ikibanza cyo kubakamo ariko n’ubu ntarubaka.
Ikinyamakuru Umusingi icyo gihe cyandika ku nkuru yavugaga uburyo Majyambere yabeshye umukuru w’igihugu ,Majyambere yoherereje icyo kinyamakuru ibyangombwa by’inzego zitandukanye avuga ko zamwemereye ariko Akarere kakamwima aho kubaka ariko ubu ko yahabonye harabura iki?.
Icyo gihe Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’uwari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar maze avuga ko Majyambere hari ikindi kibanza yari afite I Rusizi kitubatse ko aricyo yari guheraho y’ubuka akabona gusaba ikindi.

Majyambere Silas
Majyambere akaba avugwaho amanyanga aho bamwe bavuga ko yigeze kurya amafaranga y’ikipe ya Rayon sport ,akavugwa mu bibazo by’uruganda rwa Rwanda form yashakaga kuba umunyamigabane ariko birananirana n’ibindi byinshi abantu bamuvugaho bitari byiza.
Mu nkuru yasohotse ku kinyamakuru igihe.com taliki 31/1/2012 uyu muherwe bamubajije icyo avuga kuri manda ya 3 ya Perezida Kagame maze avuga ko yanezezwa no kubona uzamusimbura ko uwo ariwe yafasha.
Hari amakuru avuga ko uyu muherwe yaba yarahunze mu Rwanda kubera ko batamubona nk’abandi baherwe ariko akaba yarabinyomoje avuga ko yaje mu Rwanda ati ko batamfashe?.
Ubu hari amakuru avugwa ko ashaka gushora imari ye mu itangazamakuru mu Rwanda aho bivugwa ko ashobora gushinga ikigo cy’amajwi n’amashusho ,amakuru tugitohoza neza.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo byose bivugwa ku muntu w’umuherwe cyane cyashatse kumubaza kuri Telephone ye igendanwa ariko atayitaba ndetse tumwandikira kuri email ye nayo ntiyayisubiza.
Umunsi yadusubije tuzabagezaho icyo azasubiza kuri ibi bimuvugwaho bimwe mubyo atasubije kuko hari ibyo yabwiye umunyamakuru wacu ibindi n’ibivugwa n’abantu batandukanye.
Ubwanditsi
12,146 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
BAREBE NEZA NAHO UWO MUKOZI NTA BURIGANYA AGIRA