Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe muri Uganda bahita bahambirizwa ibyabo
— August 16, 2017
Please enter banners and links.

Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, iperereza n’umutekano za Uganda ubwo zahigaga ababa muri icyo gihugu nta byangombwa bafite.
Uwo mukwabu wakozwe kuri uyu wa Kabiri muri Mbarara ukorwa ku bufatanye bw’abapolisi n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Makenke.
Ukuriye iperereza mu kigo cya gisirikare cya Makenke, Fred Mushambo yavuze ko abanyarwanda benshi baba muri Uganda nta byangombwa bafite, ngo baramutse bakoze umukwabu mu gihugu hose bawufatiramo ibihumbi n’ibihumbi.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abafatiwe mu mukwabo ari 95 barimo abagore, abagabo n’abana babo.Abafashwe bose bahitaga burizwa imodoka zabajyanye ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda.
Mushambo yavuze ko Uganda atari ikimoteri ku bantu abo ari bo bose bavuye mu kindi gihugu. Yavuze ko inzego z’umutekano zitazemera ko abantu batagira ibyangombwa bakomeza kugwira muri Uganda.

Bamwe mu bafatiwe muri Uganda

Zimwe mu modoka zabazanye
Mushambo yakomeje avuga ko abanyarwanda bafashwe ari abadafite ibibaranga abandi bakaba ari abasize bakoze ibyaha.
Yavuze ko hari imodoka ya Jaguar basanzemo abanyarwanda 29 bavuga ko baje gusura Uganda. Ati “Hari abo twakuye mu modoka ya Jaguar harimo abanyarwanda 29 bose bavugaga ko baje gusura Kampala nk’aho nta handi ho gusura bafite.”
Yavuze ko abenshi muri abo ari ababa binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe.
Muri Mutarama uyu mwaka hari abandi banyarwanda bagera kuri 60 bafatiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda nta byangombwa , bagarurwa mu gihugu.
Muri Mata uyu mwaka kandi hari abandi banyarwanda 20 bafatiwe i Kabale nta byangombwa bafite.
2,905 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply