Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali ariko Gen.Nkunda ntiyoherezwa
— March 21, 2016
Please enter banners and links.

Kuri iki Cyumweru nibwo Ladislas Ntaganzwa w’imyaka 57 ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ndege y’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Yagejejwe i Kigali yambaye inkweto z’umweru, ipantaro y’ikoboyi y’umukara n’ishati irimo amabara y’umutuku n’ubururu, aho mu minsi mike agomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byaha bitanu birimo ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata ku ngufu.
Uyu mugabo akaba amaze igihe mu gihugu cya Congo Kinshasa ariho yihishaga ndetse na nyuma yo kumuta muri yombi igihugu cya DR Congo kikaba cyari kimumaranye iminsi bagishakisha uko yagezwa I Kigali.

photo igihe

photo igihe
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kumuhererekanya hagati y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’Urwego rwahawe kurangiza imanza za Jenoside, MICT(Mechanism for International Criminal Tribunal), Jean Bosco Siboyintore ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bahunze ubutabera, yavuze ko iki ari igikorwa bari bamaze igihe bategereje.
Yagize ati “Twari tumaze igihe dutegereje kandi turishimye kuba urwego rwa MICT rumudushyikirije avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hagiye gukurikiraho imyiteguro yo kumuburanisha, ashyikirijwe polisi ari nayo igiye kumumenyesha uburenganzira bwe.”

Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Icyo gihe Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Alexis Thambwe, yahise atangaza ko mbere y’uko igihugu cye kimwohereza, u Rwanda narwo rugomba kubanza gusubiza ku mpapuro rwashyikirijwe zo guta muri yombi abantu Congo ishakisha ariko bacyidegembya i Kigali, barimo Gen. Laurent Nkunda.

Gusa u Rwanda rwabiteye utwatsi ruvuga ko ikibazo cy’ umuntu ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha yakoze kitagereranywa n’umuntu ushakwa n’igihugu runaka, kugeza ubwo Ntaganzwa yoherejwe iryo gurana ritabayeho.
Kuba kumwohereza mu Rwanda byaratinze, Siboyintore yagize ati “Harimo ibintu byinshi. Murabizi ko yafatiwe mu gihugu cya Congo mu bice bya Goma, bamutwara Kinshasa bituma habaho gutinda .
Ntekerereza rero ko igihe byose byamaze sicyo cya ngombwa, icya ngombwa ni uko agejejwe mu Rwanda.”
Umuyobozi w’ishami ry’Ubwanditsi bwa MICT, Samuel Akorimo, yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kugira ngo abantu bose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Yavuze ko nk’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye bakurikirana imanza zose boherereje u Rwanda ngo ruziburanishe, kandi bizeye ko na Ntaganzwa azabona ubutabera busesuye.
Ladislas Ntaganzwa akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha ashinjwa ko yakoreye muri komini Nyakizu yayoboraga.
Ntaganzwa yari mu bantu 410 u Rwanda rushakisha ngo babazwe ibyo bakoze muri Jenoside, barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema n’abandi benshi.
Ubwanditsi
3,273 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply