Amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mutekano – Polisi
— August 4, 2017
Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko Amatora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda yabaye ejo tariki 4 z’uku Kwezi yabaye mu ituze, amahoro n’umutekano usesuye.
Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko mu byo Polisi yakoze harimo kurinda umutekano w’abatoye, uw’ahabereye amatora, uw’Indorerezi, n’uw’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC).
Yongeyeho ko Polisi yarinze kandi ibikoresho bitandukanye byakoreshejwe ndetse n’ibyifashishijwe muri icyo gikorwa kuva bivanwe ku biro by’itora (Amatora arangiye) kugera bigejejwe kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
ACP Badege yavuze ko umutekano wo mu muhanda wabungabunzwe neza ku buryo nta cyahungabanyije abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange.
Yaboneyeho gushima Abanyarwanda muri rusange kubera batoye mu mutekano; ndetse n’uburyo bakurikije amategeko agenga amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Yashimye inzego zose zagize uruhare mu igenda neza ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu; kandi na none ashima Indorerezi kuba zarubahirije amategeko azigenga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati,”Abishimira intsinzi bakwiye kutagira uwo babangamira; ibi bishatse kuvuga ko bagomba kubikora mu buryo bukurikije amategeko. Polisi yo ikomeje kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu nshingano zayo.”
Yagize na none ati, “Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahataniye umwanya wa Perezida wa Repubukira byabaye mu mutekano usesuye. Ukugenda neza kwabyo kwatewe no kubahiriza amategeko n’amabwiriza. Polisi y’u Rwanda irashimira Umuryango nyarwanda ku bw’iyo myitwarire myiza.”
3,532 total views, 1 views today

Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply