Hamwe mu habereye amatora ntago bazi abakandida bose bazi Perezida Kagame gusa
— August 4, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 4 Kanama 2017 mu Rwanda habaye igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’uRwanda aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje kuri uwo mwanya abagabo 3 Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party ,Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Perezida Kagame Paul uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi.
Ikinyamakuru Umusingi cyari mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi Akagali ka Kaguhu ari nayo site y’itora aho hagombaga gutorera abantu bagera 3676 maze tuvugana n’abantu batandukanye ku bijyanye n’amatora ndetse no kubabaza niba abakandida bose babazi.
Umwe mu bari baje gutora twavuganye nawe witwa Spesiyoza Nyirabazungu w’imyaka 65 akaba yavuze ko yatoye neza Paul Kagame abajijwe niba abandi bakandida abazi avuga ko atabazi azi Paul gusa.

Nguwo Dr.Frank Habineza umukandida uhagarariye Ishyaka rya Green Party
Nyirabazungu yagize ati “abandi simbazi ndisaziye uwo nzi ni Kagame Paul wenyine n’ifoto yr nayibonye nteraho igikumwe ku kazi ku ruhande”.
Abajijwe impamvu yatoye Kagame ari uko ayobora neza kuko ndyama nkasinzira kandi yadukuye ku byatsi ubu ndyama kuri matora ndetse n’umuhungu wanjye yamyhaye inka urumva hari undi natora se”.
Uwitwa Serushago Jean nawe twasanze amaze gutora kuri Site y’itora ya Kaguhu yavuze ko yazindutse kare cyane saa kumi nebyiri zuzuye kugirango itora ritangire ahari kuko bari baraganirijwe byose babizi ko bazatora ariko abajijwe niba urupapuro ruba ruriho abakandida yarubonye maze avuga ko yarubonye abonaho abakandida 3 abajijwe niba amazina yabo bose ayazi avuga ko atabazi ahubwo hari uwahize abandi ariwe yaje amuri mu mutima ko agomba kumutora.

Nguwo Mpayimana Philippe umukandida wigenga
Serushago Jean umuhinzi wa kijyambere yavuze impamvu yatumye atora Perezida Kagame ari uko yabahaye umuhanda mwiza aho bagendaga amasaha ubu n’iminota ,amashanyarazi ntayo bari bafite nine arahari ndetse nta mugore ukibyarira mu rugo ,abateza imbere mu buhinzi aho umusaruro yasaruraga kuri hegitari wikubye hafi inshuro 3 ati “umuntu nkuwo uguha iterambere wabuzwa n’iki kumutora koko”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kuvugana na bamwe mu bari baje gutora cyabajije uhagarariye iyo site y’itora mu Kagali ka Kaguhu ku kigo cy’amashuri cya Ecole Primary Bisate witwa Habiyaremye Jean Nepo Musceni maze avuga ko igikorwa cy’amatora cyatangiriye igihe saa moya kandi abantu bitabiriye amatora nta kibazo kiraba.

Perezida Kagame uhagarariye Umuryango RPF Inkotanyi ari kumwe na Madam we
Bamwe mu bavuze ko batazi abakandida bose ntawabarenganya kuko amazina amwe na mwe yamenyekanye ari uko gahunda zo kwiyamamaza zitangiye nka Mpayimana Philippe nta muntu wari umuzi cyeretse inshuti n’abavandimwe n’umuryango we.
Green Party yo yari izwi n’uyihagarariye Dr.Frank Habineza kuko yaravuzwe cyane mu itangazamakuru aho bavugaga ko bahura n’ibibazo byo kwandikisha Ishyaka ndetse naho babiboneye biravugwa cyane ku buryo yo uwavuga ko izwi yaba atayibeshyeye.
Gatera Stanley
2,720 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply