umu amakuru- Umuhanzi Dan Runyange yakoze ubukwe nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere babyaranye | Umusingi

Umuhanzi Dan Runyange yakoze ubukwe nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere babyaranye

Please enter banners and links.

Umuhanzi Dan Runyange yakoze ubukwe Kuwa 29 Nyakanga 2017 akaba yarabukoze nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere bafitanye umwana w’umuhungu.

Kuwa 2 ukwezi kwa Kanama 2017 Umuhanzi Dan Runyange abajijwe impamvu yatandukanye n’umugore babyaranye umwana yagize ati “hari igihe umuntu yibeshya akambara urukweto rutari urwe icyo gihe iyo urwambaye atari urwawe ugenda ruhubukamo nawe ntago yari uwanjye niyo mpamvu tutabanye ariko ubu nabonye uwo Imana yari yaranteguriye ko ariwe tuzabana kandi turakundana”.

Dan Runyange n’umugore we bavuye gusezerana

 

Umuhanzi Dan Runyange uzwi mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa Mana dukize uburetwa ndetse nindi yise 96 n’izindi nyinshi akaba avuga ko ibibazo yanyuzemo byose Imana yamuhaye umugore mwiza uzabimwibagiza dore ko uyu muhanzi avuga ko yaje mu Rwanda ku ikamyo nyuma yo gukurira ku mihanda mu mujyi wa Kampala na hitwa Kayunga.

Cyokora uyu muhanzi ntiyibagiwe abahanzi begenzi be bamufashije kugirango ubukwe bwe bugende neza ndetse n’abandi bose bamufashije ati “ndashimira abantu bose bamfashije kugirango ubukwe bwanjye bugende neza bose Imana ibahe imigisha”.

Noella

2,419 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.